Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Blac Chyna wahoze akundana na Tyga yatunguwe na ‘sex tape’ ye yagiye hanze

Umunyamideli Blac Chyna yiyongereye ku bagore b’ibyamamare bafite amashusho yasakajwe aberekana bari mu gikorwa cy’ubusambanyi, video ye yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018.









Uyu mukobwa ubusanzwe 
witwa Angela Renée White yakundanye mu gihe cy’imyaka itatu n’umuraperi Tyga [bakundanye guhera muri 2011 bashwana muri 2014]. Blac Chyna kandi yakundanye na Rob Kardashian[musaza wa Kim Kardashian], batandukanye umwaka ushize.

TMZ itangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere aribwo umuntu ukoresha Twitter mu mazina atazwi yasohoye agace gato ka video igaragaza umunyamideli Blac Chyna arimo asambana n’umugabo utagaragazwa isura. Nyuma y’igihe gito iyi video yahise isakazwa ku mbuga zizwiho gusohora amashusho y’abantu bakora ubusambanyi.
Muri aya mashusho, hagaragazwa gusa Blac Chyna mu gihe umugabo bari kumwe mu gikorwa we isura ye itagaragara ndetse kugeza ubu ntaramenyakana gusa muri video humvikanamo urusaku rwe.
Iyi video ireshya n’umunota umwe n’amasegonda 23 imaze kujya hanze, Blac Chyna yahise yitabaza inzego zishinzwe umutekano ngo zikurikirane umuntu wese waba yaragize uruhare mu kumwandagaza.
Lisa Bloom, umunyamategeko wa Blac Chyna yabwiye E! News ko ibyakorewe umukiriya we ari “igikorwa cyo kwihorera mu buryo bugamije guhindanya isura ye no gutesha agaciro igitsina gore” bityo bakaba bagiye gushakisha uwabikoze akabiryozwa.
Blac Chyna yeretswe Isi yose arimo akora imibonano mpuzabitsina nyuma y’igihe cyari gishize ari mu nkundura n’abo mu muryango wa Kim Kardashian. Yari amaze igihe aburana na Rob Kardashian[bafitanye umwana w’amezi 15], gusa urukiko rwari ruherutse gutesha agaciro ibirego bye.
Blac Chyna yamamaye cyane nk’umwe mu bakobwa baciye agahigo mu kubyina bambaye ubusa[stripper], yabitangiriye muri Maryland ubwo yashakishaga amafaranga yo kwishyura ishuri. Nyuma yaje kubivamo ayoboka iby’imideli ndetse kuri ubu ni rwiyemezamirimo wanafunguye iduka rye bwite rikomeye [Lashed by Blac Chyna ] ricuruza ibijyanye na make-up i Los Angeles.
Blac Chyna wahoze akundana na Tyga yatunguwe na ‘sex tape’ yagiye hanze
Blac Chyna yaherukaga kuvugwa mu nkuru z'urukundo na Rob Kardashian
Blac Chyna wahoze akundana na Tyga yatunguwe na ‘sex tape’ ye yagiye hanze Blac Chyna wahoze akundana na Tyga yatunguwe na ‘sex tape’ ye yagiye hanze Reviewed by Unknown on Tuesday, February 20, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.