Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abategura Miss Rwanda basabye imbabazi ku bw’abakobwa bakamiye mu ndobo y’isabune bigateza impagarara


Yasuwe : 
 0 2
Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bafotowe bari mu gikorwa cyo gukama bifashishije indobo ivamo isabune ya Omo bizamura uburakari n’umujinya kuri benshi.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018 nibwo amafoto agaragaza abakobwa bahataniye ikamba bakamira mu ndobo ya Omo yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga igikorwa benshi banenze bivuye inyuma bavuga ko ‘gitambamira umuco’.
Icyanenzwe cyane kuri aya mafoto, ni uburyo abakobwa bari bambaye amakabutura mato asanzwe yambarwa muri siporo n’inzara ndende zisize amabara z’umukobwa wakamiraga mu ndobo ya Omo bigaragara ko yashoboraga gucikwa akaba yashoboraga gusarika iyi mbyeyi.

Uburyo uyu mukobwa witwa Noriella yakamiraga mu ndobo bagenzi be bamuhagaze hejuru byarakaje benshi
Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwemeye ikosa ndetse busaba imbabazi umuntu wese warakajwe n’ibyakozwe n’aba bakobwa.
Itangazo risaba imbabazi ku makosa yabaye
Aba bakobwa barakaje benshi kubera uburyo bajyanye indobo ya Omo mu nka

Abategura Miss Rwanda basabye imbabazi ku bw’abakobwa bakamiye mu ndobo y’isabune bigateza impagarara Abategura Miss Rwanda basabye imbabazi ku bw’abakobwa bakamiye mu ndobo y’isabune bigateza impagarara Reviewed by Unknown on Tuesday, February 20, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.