Ikinyamakuru People kivuga ko uyu mworozi ari uwo mu gace ka Luzhou mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’intara ya Sichuan mu Bushinwa. Abantu benshi bakomeje kwishyura amafaranga menshi kuri aka kagurube gato kavutse ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2016 bashaka ko nyirako yakabaha ariko yarabatsembeye.
Uyu mworozi wavukishije ingurube idasanzwe, yitwa Zhong Guoyuan, akaba avuga ko ingurube yabyaye aka kagurube kadasanzwe yari ayimaranye imyaka itatu, yajya kubyara ikabyaramo n’aka gafite imitwe ibiri, amazuru abiri, amaso atatu n’iminwa ibiri.
Ibi bikimara kuba, ngo abantu benshi bahuruye bashaka kureba ndetse umwe amusaba ko yamuha amafaranga akoreshwa mu Bushinwa (yuan) ibihumbi bibiri arayanga, nyamara aya mafaranga ni menshi cyane kuri icyo cyana cy’ingurube, dore ko arenga 238.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Avuga kandi ko n’abandi benshi bakomeje kwifuza kuyigura ariko akaba yaranze kuyibaha.
Si ubwa mbere ingurube ifite imitwe ibiri ivukira mu Bushinwa, ariko uwo bibaye ku ngurube ye arabyishimira cyane kuko yibona nk’umunyamahirwe. Muri Kamena 2015, hari indi ifite imitwe ibiri yavukiye ahitwa Chongqing ariko ihita ipfa nyuma y’iminsi itatu, mu gihe muri Kanama 2015 nabwo hari iyavukiye ahitwa Tianjin, iyi ikaba yari ifite ubushobozi bwo kurisha iminwa yayo uko ari ibiri.
Havutse ingurube ifite imitwe ibiri, amaso atatu, iminwa ibiri n’amazuru abiri (Amafoto)
Reviewed by Unknown
on
Saturday, June 11, 2016
Rating: