Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umuhanzi P Fla yatanye burundu n’ibibi byose yiyemeza gukora muzika nk’umurimo

Umuhanzi P Fla umwe mu bamenyekanye mu itsinda rya Tough Gangz akaza kurivamo,yatangaje ko uyu mwaka ari uwo gutana n’ibibi byose agakora muzika yubaka umuryango nyarwanda ndetse imwinjiriza amafaranga.


Nyuma yo kumvikana mu makimbirane n’abahanzi bagenzi be hakiyongeraho guhora mu gihome azira gukoresha ibiyobyabwenge,ibi byose P Fla yemeje ko byashiranye n’umwaka wa 2015 dore ko yamaze no kwiyunga na mugenzi we Bull Dog bari bamaze igihe bahanganye.
Binyujijwe mu kiganiro “Aheza ha muzika nyarwanda”,PFla ugaragara mu ishusho nshya dore ko yaba imyambarire,imivugire n’imyitwarire ari bishya, yatangarije Imirasire.com ko amaze igihe yitekerezaho none yiyemeje kwitandukanya n’icyo aricyo cyose cyamusubiza mu bihe bibi yamenyekanyemo. 

(Photo internet archive)
Ati:”Ubu Bull Dog twariyunze dusabana imbabazi ndetse twiteguye no kuzisaba ababyeyi bacu n’abakunzi bacu.Ikindi P Fla wamenyekanye muri beef no gushinjwa gukoresha ibiyobyabwenge ari mu ishusho nshya kuko ntaho ngihurira nabyo haba n’ababikora nabacitseho.”
Abajijwe ingamba kuri muzika ye uyu mwaka, PFla yemeje ko yatangiye gukora muzika yubaka kandi yizeye ko izakundwa ikanamuha amafaranga.Umuntu ntiyakwizera burundu ibivugwa n’uyu muhanzi dore ko akunze kuvuga ko yahindutse bikarangira aho.
Umuhanzi P Fla yatanye burundu n’ibibi byose yiyemeza gukora muzika nk’umurimo Umuhanzi P Fla yatanye burundu n’ibibi byose yiyemeza gukora muzika nk’umurimo Reviewed by Unknown on Tuesday, January 19, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.