Uwitwa Ntawugashira Severien bakunze kwita Gashirabake ubarizwa mu murenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo akurikiranweho kwihekura, nyuma yo gutemagura umwana we, Muhoza, w’imyaka 11 y’amavuko warimo gutegura ibyo guteka bya nijoro.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko, ku itariki ya 20 Mutarama 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamuburanishirije icyaha cyo kwihekura hagendewe ku ngingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.
Ntawugashira akekwaho kuba ku itariki ya 27 Ukuboza 2015 ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, yarahengereye umugore we yahukanye, agatuma umwana babyaranye muto w’umuhungu kugura ikibiriti, agasigarana na nyakwigendera Muhoza ari na we yaje kwica ako kanya.
Ubushinjacyaha buvuga ko yamwegereye agafata umuhoro akamutemagura mu mutwe.
“Yabonye ko adahise apfa, afata ifuni arayimucocagura, aramwica; arangije arakinga arigendera, ndetse ahuye na wa mwana yari yatumye amubwira ko mushiki we adahari, ko yakwigira ku mudamu baturanye akararayo.”
Gashirabake ngo yageze ku muhanda aganirira umugabo w’inshuti ye ibyo amaze gukora ariko amusaba kutabivuga ahubwo akamugira inama y’icyo yakora.
Undi yamwemereye ko atazabivuga ariko ahita abimenyesha inzego zishinzwe umutekano, ni bwo dosiye yakozwe, Ubushinjacyaha buyishyikiriza Urukiko nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga.
Mu kwiregura, Ntawugashira avuga ko uwo mwana yamwishe kubera ko yamureze kwa sebukwe ko akubita umugore we, ubundi akavuga ko atamugaragarizaga uko ibikoresho bimwe byo mu rugo byahavuye.
Uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 28 Mutarama 2016. Icyaha nikiramuka kimuhamye, ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.
Muhanga: Umubyeyi yiyiciye umwana amutemaguye
Reviewed by Unknown
on
Tuesday, January 26, 2016
Rating: