Nyuma y’uko hatangajwe amakuru avuga ko Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yitabaje abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ngo bamufashe kurwanira Manda ya 3, ubu noneho ngo nyuma yo gusa naho afashwe bugwate n’uyu mutwe niwo uyoboye igihugu.
Nk’uko bitangazwa na BN dukesha iyi nkuru ngo kuva umwaka wa 2015 watangira abarwanyi b’umutwe wa FDLR nibo bayoboye igisirikare n’igihpolis by’u Burundi bafatanyije n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDDD) ,Imbonerakure.
Amakuru akomeza avuga ko Nkurunziza acungirwa umutekano na FDLR gusa mu by’ukuri ngo ameze nk’uwafashwe bugwate kuko ntacyo akora ataribo bamutegetse.
Aha batanze urugero bavuga ko nyuma yo gushyiraho ihuriro ry’imtwe irwanya u Burundi ,Perezida Nkurunziza yashatse kugirana nabo ibiganiro bigamije amahoro byagombaga kubera Arusha muri Tanzania ariko ngo aza kubisubika bitewe n’amabwiriza yari ahawe n’abayobozi bakuru ba FDLR avuye i Goma ndetse n’i Paris mu Bufaransa.
Bamwe mu barrwanyi b'umutwe wa FDLR
Iyi nkuru ya BN isoza ivuga ko Nkurunziza na CNDD nta butegetsi bagifite ngo umurundi upfa kugeregeza ni uwitwa Godefroid Bisimana wizerwa n’abayobozi bakuru ba FDLR sibyo gusa kuko ibikorwa bya gisirikare n’ibya polisi y’u Burundi byose bishinzwe FDLR.
Bikaba byarakunzwe kuvugwa ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari mu Burundi ariko Leta y’u Burundi ikaba yarahakanye yivuye inyuma.
Breaking Burundi :FDLR nyuma yo gufata bugwate Perezida Nkurunziza ,niyo iyoboye igihugu
Reviewed by Unknown
on
Tuesday, January 05, 2016
Rating: