Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda muri 2016 arasoreza i Kigali

Nyuma y’amajonjora y’ibanze yanyuze mu ntara 4 z’igihugu, amajonjora y’ibanze ku rwego rw’igihugu arasorezwa mu mugi wa Kigali kuri uyu wa 23 Mutarama 2016 muri Sport View Hotel.

Abakobwa 16 mu ntara zitandukanye nibo bamaze gutsindira kujya mu cyiciro gikurikiraho ariko haracyategerejwe undi mubare w’abakobwa bazaturuka mu mjyi wa Kigali mu majonjora y’ibanze agomba guhuza abarenga 40 bamaze kwiyandikisha mu mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu intara y’uburasirazuba niyo imaze guca agahigo mu bwitabire bw’abakobwa ariko biteganyijwe ko umujyi wa Kigali ushobora gukuraho ako gahigo kuko hashobora kwitabira abarenga 40.
Nk’uko bisanzwe, akanama nkemurampaka karaba kagizwe na Eminante Mugabushaka, Mike Karangwa na Miss Carine Rusaro unahagarariye aka kanama.
Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda muri 2016 arasoreza i Kigali Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda muri 2016 arasoreza i Kigali Reviewed by Unknown on Monday, January 25, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.