Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi:Kugirango Nkurunziza aveho hazakoreshwa intwaro zikomeye -Gen Major Nzabampema

Mu gihe hashize amezi arenga 8 igihugu cy’u Burundi cyugarijwe n’amakimbirane ashingiye ku mpamvu za politiki hagati ya leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo biyita imitwe iharanira kubohoza igihugu hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, umwe mu barongoye umutwe wa FNL yagize icyo atangaza bwa mbere.


Aho ari mu mashyamba nubwo bigoye kumenya ari mu yahe mashyamba, ukuriye bamwe mu barwanyi witwa Gen. Aloys Nzabampema yagize icyo atangaza ku bwicanyi bubera mu Burundi nk’uko tubikesha urubuga Bujatoday.
Gen. Nzabampema aho ari mu ishyamba n’abarwanyi be nka 30 bafite imbunda nini nini, yamenyesheje ko nta wundi muti wo gukura ku butegetsi ababufite uyu munsi hadakoreshejwe ibirwanisho. Nzabamempa akaba yanenze cyane abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi ariko bagakomeza kwicamo ibice kubera gushaka inyungu zabo kandi bari bakwiye gushyira ingufu hamwe bagafatanya urugamba.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Gen. Nzabampema ari umwe mu baje bazanye na Agathon Rwasa ubwo bavaga mu ishyamba, ariko we ahita ahitamo gusubira mu ishyamba nyuma y’amatora yo mu 2010, igihe bamwe mu ngabo za FNL yari iyobowe na Agathon Rwasa byavugwaga ko bari guhigwa bukware n’ubutegetsi.

Burundi:Kugirango Nkurunziza aveho hazakoreshwa intwaro zikomeye -Gen Major Nzabampema Burundi:Kugirango Nkurunziza aveho hazakoreshwa intwaro zikomeye -Gen Major Nzabampema Reviewed by Unknown on Tuesday, December 08, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.