Uyu mwana w’umuhungu umuraperi Kanye West ndetse n’umunyamideli Kim Kardashian babyaranye kuri uyu wa gatandatu ni uwa kabiri nyuma yo kwibaruka uw’umukobwa mu mwaka wa 2013 bakamwita North West.
Kim ndetse na Kanye bahisemo kwita umwana wabo w’umuhungu Saint West nkuko babitangarije ku rubuga rwabo rwa Instagram mu itangazo rigenewe abafana babo.
Iri zina "Saint’’ ubundi risobanura "umutagatifu’’ mu Kinyarwanda ntiryavuzweho rumwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’andi mazina Kanye West yagiye yiyita mu myaka ishize.
Umwe mu bafana ba Kanye West yatangaje asa n’utebya ko Kim Kardashian yahisemo izina "Saint’’ arimo kunywa itabi ryo mu bwoko bwa Marijuana.
Ngo Kim yahisemo iri zina kubera ibiyobyabwenge
Kanye West n'umugore we Kim agitwite Saint West
Icyakora hari abandi bavuga ko bidatangaje kuba Kanye West yakwita umwana we "saint’ [umutagatifu] dore ko akunda kwiyita Yeezzus [Yesu, Yezu] ndetse hakaba hari n’indirimbo yasohoye mu mwaka wa 2013 akayita "I am God’’ bisobanura ngo "Ndi Imana’’.
Nyuma yo kubyara, Kim Kardashian aracyari ku kiriri aho arwajwe na mukuru we Courtney wari kumwe na we kuva yajya ku bise ndetse akaba yarasuwe na nyina Chis Jenner aho ari mu bitaro by’i Los Angeles.
Icyumba cy’ababyeyi Kim Kardashian yabyariyemo acyishyura, ku ijoro rimwe, 4000 by’amadolari y’Amerika angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana cyenda na mirongo irindwi na bibiri( 2.972.000) uyavunje mu manyarwanda.
Kim Kardashian mu ishusho idasanzwe isa nka Bikiramaliya
Kanye West na Kim n'umwana wabo North West
Kanye West na Kim mu ishusho ya Joseph na Mariya,iyi foto yakozwe n'abafana babo
Mu kwezi k'Ukwakira, Kim yavuze ko bimugoye cyane guhitamo izina ry'umwana atwite
IRADUKUNDA Samson
Breaking show: Kanye West na Kim Kardashian bise umwana wabo "umutagatifu"cg umwana wa YeZu
Reviewed by Unknown
on
Tuesday, December 08, 2015
Rating: