Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umugambi mubisha wa Genocide mu Burundi: Perezida Nkurunziza yakiriye ibaruwa ya FDLR isaba ko jenoside yatangira vuba

Mu gihe hashize igihe kinini itangazamakuru riteguza amahanga ko Leta ya Pierre Nkurunziza yatangiye gushira mu bikorwa umugambi wa jenoside , ntibikiri ibanga ko abantu bose bagaragaje ko badashyigikiye manda ya 3 batangiye kwibasirwa ndetse bakanicwa uko bucyeye.

Ni muri urwo rwego amakuru yizewe agera kuri Bwiza.com yemeza ko Umugaba Mukuru wa FDLR,
Colonel KABUYOYA yandikiye  Perezida Pierre Nkurunziza ibaruwa imwibutsa ko Imana ikunda u Burundi ariko ikaba ifite nicyo ibusaba(amaraso y’ abatifuza Nkurunziza).
Iyi baruwa  FDLR yandikiye Perezida Nkurunziza taliki ya 4 Ugushyingo 2015,  uyu mutwe uvuga ko wacererejwe muri misiyo yari yahamagariwe yo  kwica Abatutsi b’ Abarundi.
Kugeza magingo aya, iyi baruwa yaje kumenyekana mu buryo butangaje ubwo umwe mu byegera bya Pierre Nkurunziza yabyigambaga ahantu hahurirwa n’ abantu benshi mu Mujyi wa Bujumbura.
Hari handitsemo amagambo ya Col. Kabuyoya  agira ati : « Mbanjije kubasuhuza nshaka kubamenyesha ko ingabo zacu(FDLR) zitewe amakenga ni uko zitaratangira gukora icyazizanye bitewe no kudutinza ».
IMG-20151111-WA0000
Iyi nyandiko ije kugaragaza ko Leta ya Pierre Nkurunziza yari ifitanye amasezerano y’ imikoranire n’ abarwanyi ba FDLR kuva igihe batangiraga gutoza Imbonerakure za CNDD/FDD i Kiliba mu Burasizrazuba bwa Congo-Kinshasa nk’ uko twagiye tubibatangariza mu nyuma y’ amatohoza yacu atandukanye yagiye akorwa mbere ya Mata 2015.
Umugambi wa FDLR nk’ umutwe wasize uhekuye imbaga y’ Abanyarwanda muri 1994 , wari ukwigisha ishyaka  CNDD/FDD ya Pierre Nkurunziza  uburyo bakorera Abarundi amahano nk’ ayo basize bakoze.
Itohoza ryimbitse rya Bwiza.com nk’ uko byagiye bigaragara mu ihanahanamakuru hagati ya FDLR na CNDD/FDD ryerekana neza ko umugambi wo kwivugana abatavuga rumwe na Pierre Nkurunziza biganjemo abagiye bamagana manda ye 3 bagombaga kuba bararangije kwicwa hagati ya Gicurasi n’ Ukwakira 2015.
Umugambi mubisha wa Genocide mu Burundi: Perezida Nkurunziza yakiriye ibaruwa ya FDLR isaba ko jenoside yatangira vuba Umugambi mubisha wa Genocide mu Burundi: Perezida Nkurunziza yakiriye ibaruwa ya FDLR isaba ko jenoside yatangira vuba Reviewed by Unknown on Thursday, November 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.