Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Safi (Urban Boys) ntiyorohewe n’umwenda w’imodoka amaze igihe agendamo yaguriwe n'umukobwa uba i Burayi

Safi (Urban Boys) ntiyorohewe n’umwenda w’imodoka amaze igihe agendamo yaguriwe n'umukobwa uba i Burayi
Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, arembejwe n'umwenda w’akayabo k’amadolari ya Amerika 5.000 bingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga 3.750.000, uyu mwenda amaranye igihe ukaba ari uw’imodoka yikopesheje, umukobwa uba i Burayi wayimuguriye akaba akomeje kumwishyuza ariko Safi akaba akiyahiga.
Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, amaze igihe kirekire agenda mu modoka yo mu bwoko bwa BMW, ariko kugeza ubu umwenda w’iyi modoka ukaba utamworoheye kuko umukobwa witwa Fabiola uba mu gihugu cy’u Busuwisi wayimuguriye, akomeje kumwishyuza akayabo k’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika amaze igihe kirekire amurimo, aka kayabo kangana n’arenga 3.750.000 Safi akaba akemera ariko akavuga ko agishakisha ngo arebe ko yayabona.
Imodoka ya Safi ayimaranye igihe ariko ntarabasha kuyishyura. Aha ni iwe mu rugo i Nyamirambo aho ayiparika
Imodoka ya Safi ayimaranye igihe ariko ntarabasha kuyishyura. Aha ni iwe mu rugo i Nyamirambo aho ayiparika
Nk’uko tubikesha Sunday Night, uyu mukobwa witwa Fabiola yaguriye Safi Madiba iyi modoka yo mu bwoko bwa BMW, ayigura amadolari 10.000 ariko Safi amuha kimwe cya kabiri cyayo andi ayamusigaramo amubwira ko azayamuha vuba, none igihe cyose uyu musore amaranye iyo modoka ayigendamo ntarabasha kumwishyura.
Safi Madiba yemera uyu mwenda ariko akavuga ko atarabasha kubona aya mafaranga ngo yishyure Fabiola
Safi Madiba yemera uyu mwenda ariko akavuga ko atarabasha kubona aya mafaranga ngo yishyure Fabiola
Uyu mukobwa asaba Safi kumwishyura aya madolari, Safi akamubwira ko kugeza ubu afite amadolari 2000 gusa ndetse akamusaba ko yaba ayafashe hanyuma akazagenda amushakira andi, nyamara uyu mukobwa we agasaba Safi kumushakira amafaranga ye yuzuye, n’ubwo Safi avuga ko nta kindi cyakorwa uretse gutegereza akazayashakisha, yamara kuyakorera akabona kuyamuhera rimwe yose.
Safi (Urban Boys) ntiyorohewe n’umwenda w’imodoka amaze igihe agendamo yaguriwe n'umukobwa uba i Burayi Safi (Urban Boys) ntiyorohewe n’umwenda w’imodoka amaze igihe agendamo yaguriwe n'umukobwa uba i Burayi Reviewed by Unknown on Monday, November 09, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.