Paul Van Haver uzwi nka Stromae na nyina bari mu Rwanda aho agomba gukorera igitaramo cya mbere mu mateka y’umuziki we.
Uyu muhanzi w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda ni mwene Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver.
Stromae akunzwe cyane muri iyi minsi ku Isi mu ndirimbo nka ‘Papaoutai’, ‘Formidable’ n’izindi. Imwe mu ndirimbo zatumye aba icyamamara ni iyo yise ‘Alors on danse’, yanabaye igihe kirekire iya mbere mu gukundwa mu bihugu by’ i Burayi cyane cyane ibivuga ururimi rw’Igifaransa.
Uyu muhanzi yageze mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2015. Stromae yaje aherekejwe na nyina Miranda Marie Van Haver.
U Rwanda, igihugu kidasanzwe…
Mu kiganiro Stromae yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015 nyina yari ahari ndetse umurebye ku maso wabonaga afite ibinezaneza n’amatsiko yo kubona uburyo Abanyarwanda bari bwakire umuhungu we.
Stromae yavuze ko afata u Rwanda nk’igihugu kidasanzwe. Ni igihugu gikomeye kuko cyabyaye Se[Rutare Pierre] ndetse ngo abona byinshi mu bikorwa by’indashyikirwa kimaze kugeraho.
Miranda Marie Van Haver nyina wa Stromae yaherekeje umuhungu we i Kigali
Abajijwe niba afata u Rwanda nk’igihugu cye cyangwa acyubahira gusa ko ari icy’amavuko ya Se, Stromae yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, yego ni igihugu cya Data. Ni igihugu nkurikirana,ngifata nk’icyabyaye Data.”
Nta bwenegihugu bw’u Rwanda agira
Stromae yeruye ko atagira ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ngo ntarasaba ibyangombwa bimwererea kwitwa Umunyarwanda.
Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo cya mbere agiye gukorera mu gihugu cy’amavuko yasobanuye ko hari byinshi byiza yibuka ku Rwanda.
Byinshi yamenye kuri iki gihugu ngo yabikomoye ku bavandimwe afite i Kigali ndetse ngo akenshi nyina yamwibutsaga ibyo kwa sekuru. Ngo hari udufoto twa kera abo mu muryango we bamwereka tukamwibutsa byinshi ndetse igihe cyose iyo yibutse ‘u Rwanda haza isura ya se’.
Nyuma y’imyaka irenga 21 Rutare Pierre atabarutse, umwana we Stromae agiye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali. Hitezwe abafana bagera ku bihumbi 20 kuri Stade ya ULK kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015.
Stromae ngo ahoza u Rwanda ku mutima
Stromae yashyikirijwe igihembo yahawe mu Rwanda mu mwaka wa 2013
Stromae yari amaze umwaka urenga atazi ko yatsindiye igihembo cya muzika i Kigali
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana Yashyikirije Stromae igikombe cye Soma Inkuru
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Saturday, October 17, 2015
Rating: