Mugihe abanyarwanda benshi hamwe n’abanyamahanga bari muri gahunda yo guhurizahamwe amahirwe bafite ku gihugu cyabo cy’u Rwanda. Abahunze bo bari hanze barimo bagabwaho ibitero na Polisi.
Nko mu masaa 2, bane mu banyamuryango b’Umuryango ukorera mu Bubiligi witwa Youth Organization Jambo ASBL, n’ umunyamakuru w’umubiligi Peter Verlinden, umufotozi we, n’ushinzwe ikoranabuhanga ry’amajwi, bageze ku muryago w’icyumba cy’inama cya RAI conference center, nyuma yaho Verlinden yabujijwe kwinjira muri Rwanda Day, bagumye bahagaze hanze baganira kuri ibyo byabaye.
Muri ako kanya, Claude Birasa, umunyamuryango w’abashinzwe umutekano kuri ambasade y’uRwanda mu Bubiligi, yaketse ko ari agatsiko “K’abatavuga rumwe na leta baje guteza ibabazo”ahita asaba ubufasha.
Uko umunsi wakomezaga ugeze kuri saa 3, agatsiko karwanya u Rwanda na Perezida Kagame kageze kuri RAI. Muri bo hari harimo Antoine Niyitegeka, umuryango w’ishyaka ritavuga rumwe n’uRwanda rya FDU-Ikingi. Mugihe bigaragambyaga Niyitegaka yagabweho ibitero na Polisi yatewe imigeri agwa hasi arakubitwa bikomeretsa, aravirirana kugeza aho yatwariwe mu bitaro.
Serge Ndayizeye ukorera Radiyo Itahuka muri Amerika, yarakubiswe anamburwa telefone ye ahagana mu masaa 1 ubwo yarimo ateza akavuyo ahari n’icyumba cy’amanama cya RAI Conference center.
Serge Ndayizeye umunyamakuru wa Radio Itahuka
Anneke Verbraeke n, umunyamakurukazi w’umudage uzwiho kuba atavuga rumwe na Kagame nawe yabujije kwinjira ahaberaga uwo muhango abura na telefone ye ayambuwe n’abantu batazwi .
Kugeza ubu amarira niyose muri RNC , Opposition n’abambari bayo kuko ibyo baboneye mu Buhollande ni agahoma munwa.
Amsterdam : Nyuma ya Rwanda day abambari ba RNC n’amashyaka ya Opposition bararira ayo kwarika
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Friday, October 09, 2015
Rating: