Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Exclusive:Menya byinshi utari uzi kuri Kizito Mihigo ugiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 34 muri gereza


Kizito Mihigo ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali ahazwi nko muri 1930, agiye kwizihiriza muri gereza isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byatumye akatirwa imyaka 10 y’igifungo. Kizito Mihigo, ari mu Banyarwanda bavuzwe cyane mu myaka nk’itanu ishize, akaba yarabanje kuvugwa kubera ibikorwa byiza yamenyekanyeho ariko akaza no kuvugwa cyane mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha birimo no gucura umugambo wo kwica umukuru w’igihugu.
DORE BIMWE MU BYARANZE UBUZIMA BWA KIZITO MIHIGO:
Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo yagiye avuga kenshi ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.
Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Misa.
Abifashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu, mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.
Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010. Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri Societé cyane cyane mu banyarwanda.
Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation) aha uyu muryango intego yo guharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu hakoreshejwe impano n’ubugeni bya gihanzi.
Mu mwaka wa 2011, Umuryango Imbuto Foundation wa Madame Jeannette Kagame, wamuhaye igihembo nk’umunyarwanda ukiri muto wabashije gukora ibikorwa by’ubuhanzi byagize uruhare mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Paji y’ubuzima bwa Kizito Mihigo yaje guhinduka kandi bitungura benshi muri Mata 2014, ubwo byatangiraga kuvugwa ko uyu musore yaba yarafatanyije n’abarwanya Leta y’u Rwanda, mu gucura umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Paul Kagame. Icyaje kurushaho gutungurana, ni uko Kizito Mihigo yiyemereye ibi byaha.

Abanyarwanda benshi batunguwe no kubona Kizito Mihigo mu mapingu
Ubwo Kizito Mihigo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko, yahise yemera ibyaha byose aregwa ndetse aboneraho no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu.
Icyo gihe yagize ati: “Nsabye imbabazi. Nzi ko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi n’ubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.”
Kizito yiyemereye ibyaha ataruhanyije anaasaba ko yahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu agasubira mu muryango nyarwanda kwerekana ko yahindutse
Ubwo yasabirwaga gufungwa burundu, Kizito Mihigo yongeye kugaragaza ko agisaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’umufasha we ku magambo mabi yabavuzeho, asaba imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse anisegura ku buyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, aho yasabaga ko yahabwa amahirwe agasubira mu muryango nyarwanda gukosora amakosa yakoze.

Kizito Mihigo mu gihe yaburanaga, aho yemeraga ibyaha byose yaregwaga
Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwasomye, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul, bakaba bose bari bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yo guhamwa na bimwe muri ibi byaha Kizito Mihigo akaba yahise akatirwa igifungo cy’imyaka 10.


Kizito Mihigo nyuma yo gukatirwa n’urukiko, aha yari kumwe n’umuhanzi wari wagiye gutanga ubutumwa muri gereza.
Kizito Mihigo uzaba wizihiza isabukuru y’imyaka 34 kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2015, biteganyijwe ko azarangiza igihano cye muri 2024, ni ukuvuga ko azaba afite imyaka isaga 43 y’amavuko. Gusa ibi byaba mu gihe nta nsimburagifungo, insubikagifungo cyangwa imbabazi yaba yahawe.
Exclusive:Menya byinshi utari uzi kuri Kizito Mihigo ugiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 34 muri gereza Exclusive:Menya byinshi utari uzi  kuri Kizito Mihigo ugiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 34 muri gereza Reviewed by ibigezwehobyose on Tuesday, July 21, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.