Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 5, kuri iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2015, yakomereje mu karere ka Ngoma ko mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Kuri iyi nshuro, ntibisanzwe kuko aribwo hatangijwe ibitaramo mu buryo bw’umwimerere "LIVE" ijana ku ijana, aho abahanzi bafashwa na Band icuranga bakaririmba n’ijwi ryabo nta kwifashisha ingoma n’umudiho w’indirimbo zabo.
Mbere y’uko ababahanzi barushanwa batangira kujya ku rubyiniro, abakunzi ba muzika b’i Ngoma babanje gususurutswa n’abashyushyarugamba MC Tino na Anita, by’umwihariko kuri Anita we akaba yabyinnye imbyino zatangaje bikomeye abantu, afatanyije n’abana b’i Ngoma b’abasore.
REBA HANO IMBYINO ZA ANITA:
Band yari yiteguye gufatanya n’abahanzi mu gutanga muzika y’umwimerere
- Umuhanzi Senderi International Hit usanzwe unavuka muri aka karere ka Ngoma, niwe wabimburiye abandi bahanzi, hamwe n’ababyinnyi be ndetse n’itsinda ry’abacuranzi ba band yanamufashije mu kuririmba, akaba yashimishije ab’iwabo i Ngoma mu ndirimbo Jalousie n’iyitwa Uransize yaririmbye mu ijwi rye ry’umwimerere.
- Umuhanzi Rafiki uzwi mu njyana ye yihariye yitwa "Coga Style", niwe wakurikiyeho ajya ku rubyiniro, ahera ku ndirimbo ye yitwa Igikosi, akurikizaho iyitwa Bagambe. Bigaragara ko nawe hamwe na band ifasha abahanzi, biteguye neza kuburyo babashije kugeza ku baturage ba Ngoma umuziki mwiza w’umwimerere.
- Umuraperikazi Paccy niwe wakurikiyeho, nk’umuhanzikazi wari ugeze i Ngoma bwa mbere muri aya marushanwa akaba yari ategerejwe n’abakunzi ba muzika batandukanye. Paccy yasusurukije abakunzi ba muzika i Ngoma mu ijwi rye ry’umwimerere, mu ndirimbo Miss President na Mbwira.
- Umuhanzi Bruce Melodie, mu ijwi rye ryiza ry’umwimerere yashimishije abakunzi ba muzika i Ngoma, akaba yaririmbye indirimbo Ndakwanga ndetse n’indi yitwa Ndumiwe, muri rusange uyu muhanzi akaba yashimishije abantu cyane banaririmbanaga indirimbo ze.
- Itsinda rya Active rizwiho umwihariko wo kubyina, niryo ryakukiriyeho riri kumwe n’abandi basore babafashije kwereka abakunzi ba muzika i Ngoma imbyino zabo zanakiranywe ibyishimo n’abafana. Aba basore baririmbye indirimbo Nicyo naremewe n’iyitwa Pole.
Teta Sandra ukundana na Sano Derek wo muri Active nawe aba yaje kumushyigikira
- Umuraperi Bull Dogg wo mu itsinda rya Tuff Gung, niwe wakurikiyeho ku rubyiniro mu ndirimbo Umusaza n’iyitwa Icyuki. Uyu musore hamwe na mugenzi we uba amufasha ku rubyiniro, bashimishije abakunzi b’iyi njyana i Ngoma.
- Umuhanzikazi Butera Knowless, aherekejwe n’abakobwa bamufashije kubyina, basusurukije cyane abakunzi ba muzika i Ngoma, bakaba bamufashije kubyina indirimbo Follow you na Sweet Mutima, bigaragara ko yishimiwe bikomeye n’abakunzi ba muzika i Ngoma banamufashaga kuririmba no kubyinana indirimbo ze. Muri rusange, Butera Knowless bigaragara ko afite abamukunda benshi i Ngoma, dore ko n’abataririmbaga benshi bari barimo gufotora uko abyina, cyane ko adasanzwe azwiho kubyina cyane.
- Itsinda rya Dream Boys ryageze ku rubyiniro riri kumwe n’ababyinnyi babo babyina injyana zizwi nk’izo muri Kongo, barifashije gushimisha abaturage ba Ngoma mu ndirimbo Urare aharyana ndetse n’iyitwa No One bakoranye na Eddy Kenzo. Dream Boys nayo bigaragara ko ifite abakunzi batari bacye i Ngoma.
- Itsinda rya TNP rigizwe n’abasore babiri bari baherekejwe n’ababyinnyi babo, mu ndirimbo yitwa Ndamubonye na Kamucerenge bagerageje gushimisha abakunzi ba muzika i Ngoma, n’ubwo bigaragara ko batazwi cyane i Ngoma ariko ntako batagize ngo bashimishe abakunzi ba muzika bo muri Ngoma.
- Umuhanzi Jules Sentore, niwe wasoje igitaramo cya mbere cya Live cyabereye i Ngoma, mu njyana ya gakondo akaba yashimishije abanya Ngoma, abafatanyije n’ababyinnyi babyina Kinyarwanda bakaba banyuze abaturage bari bitabiriye iki gitaramo, cyane ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho kuririmba neza mu buryo bwa Live kandi akaba anafite ijwi ryiza ry’umwimerere.
AMAFOTO: Muri Primus Guma Guma Super Star i Ngoma ibintu byahinduye isura
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Monday, July 06, 2015
Rating: