Wema
Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 akaba n’umukunzi wa Diamond igihe
kirekire kuri ubu ashishikajwe no kuba intumwa ya rubanda ndetse akaba
yiteguye kwinjira muri politike aho yifuza kuba umudepite.
Nk’uko Daily Natio
n yabitangaje, uyu mukobwa w’imyaka 26
y’amavuko yeruye ko afite inyota yo kwinjira muri politike aho yifuza ko
abagore bakwimirizwa imbere muri Tanzania ndetse by’umwihariko akaba
yifuza kubigiramo uruhare rukomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Tanzania, Wema yavuze ko afite icyizere ko intego yihaye azayigeraho.
Yagize ati “Nbyo ndifuza kwiyamamariza kuba umudepite kandi imyiteguro nyigeze kure, mbarizwa mu ishyaka rya CCM riri ku butegetsi kandi niteguye gutanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu.
Wema Sepetu kandi ngo azaharanira inyungu z’urubyiruko kuko ari rwo
mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza bityo aka abasaba kumushyigikira no
kumutera ingabo mu bitugu.
Ibi kandi byongeye gushimangirwa na manager we Martin Kadinda wavuze ko yizeye ubushobozi muri Wema kandi abona umusaruro azatanga uzageza igihugu ku rwego rushimishije naramuka agiriwe icyizere agatorwa.
Kuba Wema Sepetu yinjiye muri politike benshi ni umurage akomoye kuri
se Abraham Isaac Sepetu watabarutse mu mwaka wa 2014, yari
umunyapolitike ukomeye ndetse akaba yarabaye ambasaderi wa Tanzania mu
Burusiya.
Mu kwakira 2014 nibwo Wema Sepetu yatandukanya na Diamondmaze uyu musore ahita yishumbusha umuherwe Zari bitegura no kwibaruka umwana w’umukobwa.