Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, June 19, 2015

Umutekano ntushobora kubaho abantu bafite inzara – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko umutekano udashobora kubaho mu gihe igihugu gifite abantu bafite inzara, bagendera ku macakubiri n’ukutumvikana.
Perezida Kagame ubwo yasuraga abaturage mu karere ka Karongi
                                 
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2015 mu ruzinduko yagiriye
 mu Karere ka Karongi, rugamije kuganira n’abaturage ku buryo igihugu cyatezwa imbere bihereye ku baturage ubwabo.

Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu yavuze ko umutekano udashobora kubaho mu gihe igihugu gifite ibibazo bitandukanye birimo inzara, ari byo bitera ukutumvikana mu bantu bigatuma bagendera mu macakubiri.
Yagize ati “Umutekano ntushobora kubaho urimo abantu bafite inzara, urimo abantu bagendera ku macakubiri. Umutekano ntushobora kuboneka urimo kutumvikana ndetse ahenshi byashobora kugirwa bibi kurushaho n’ubukene n’inzara, indwara… Burya kimwe gitera ikindi uwashonje yibwira ko mugenzi we ari we wamuteye inzara. Iyo bombi bashonje bashobora kuryana, iyo umwe afite undi adafite, udafite abyitirira ufite [...].”
Yakomeje agira ati “Hari henshi bifuza umutekano bawubuze, umutekano wacu tugomba kuwurinda no kuwokoresha ariko tugomba kuwurinda tukawugiramo ibikorwa biduteza imbere.”
Akarere ka Karongi ni kamwe mu dukora ku kiyaga cya Kivu, aho Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari kamwe mu dufite ubukungu bukwiye kubyazwa umusaruro, usibye amafi abonekamo, icyo kiyaga kigakoreshwa mu ngendo n’ibindi.
Yashimangiye ko imikoreshereze myiza y’iki kiyaga, yaha abatuye ako gace biganjemo urubyiruko imirimo.
Ati “Iki kiyaga tugikoresheje neza cyaha ba bantu bato ba Karongi umurimo wo gukora, kwikorera cyangwa gukorera abafite akazi batanga.”
Bimwe mu bibazo byagaragarijwe umukuru w’igihugu, harimo ko kuba nta sitade y’imyidagaduro iba muri Karongi.
Ubuyobozi bw’akarere bwanasabye ko Umujyi wa Karongi washyirwa mu mijyi ikwiye kwitabwaho mu gihugu. Ikindi kandi hakongerwa inkunga yafasha mu kubyaza ubutaka umusaruro hagurwa ishwagara yo guhangana ubutaka busharira.
Akarere ka Karongi mu mwaka wa 2006 kakoreshaga ingengo y’imari ingana na Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu kageze kuri Miliyari 12.
Urugendo rw’Umukuru w’igihugu muri Karongi rusoza urw’iminsi ibiri yagiriraga mu Ntara y’Iburengerazuba aho kuwa Kane tariki ya 18 Kamena yari yasuye Akarere ka Rutsiro.