Umusore uzwi ku izina rya
Babou G akomeje kuba icyamamare nyamara we atabizi. Nyuma yaho akoreye
ikiganiro n’umunyamakuru Yohani Umubatiza kikishimirwa na benshi, ndetse
kikaba gikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu King
James yakoze indirimbo irimo amagambo uyu musore yavuze ayita 'Ibaze
nawe'
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2015, ubwo umunyamakuru wa
TV10 na Radio 10, Nibishaka Jean Baptiste uzwi nka Yohani Umubatiza
yajyaga gukorera ikiganiro’Amakuru muri Karitsiye’ I Nyacyonga,
yaganiriye n’abaturage banyuranye, agera no ku musore wamubwiye ko yitwa
Babou G bagirana ikiganiro. Iki kiganiro bagiranye uyu musore
yamusubije ibisubizo binyuranye ariko amagambo Babou G,Ibaze nawe, wowe
se ko wahageze,Salama wowe,nta alliage,… niyo yakunzwe na benshi
n’uburyo yasubizaga uyu munyamakuru. Nuhura n’umuntu akakubwira aya
magambo uzamenye inkomoko yayo. Nyuma y’uko iki kiganiro gikunzwe na
benshi buri ukibonye wese yifuza kucyoherereza mugenzi we yifashishije
imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Facebook, n’izindi.Babou G aganira na Yohani Umubatiza
Yabaye icyamamare atabizi
Nubwo uyu musore amaze kuba icyamamare ntazi ko yamamaye ndetse amakuru inyarwanda.com ikesha abaturage bo muri Nyacyonga ubwo yabasuraga ku munsi w'ejo tariki 18 Kamena ni uko kugeza ubu uyu musore akomeje gukora akazi k’ingufu asanzwe akora harimo no gupakira imicanga amamodoka mu gihe yakabaye yungukira mu magambo yavuze kuri ubu yatangiye gukorwamo imipira ikagurishwa harimo n’iyakorewe ku mugabane w’Amerika n’Iburayi . Imipira iri gukorwa iba yanditseho izina uyu musore yavuze ko yitwa ndetse n’ijambo riharawe na benshi muri iyi minsi ’Ibaze nawe ’
Kwamamara kw'amagambo yavuze byatangiye gukorwamo imipira yo kwambara
Yohani Umubatiza na we mu kazi aba yambaye umupira wanditseho'Babou G'
Abanyamakuru baramubuze
Kubona umusore Babou G bikomeje kuba ihurizo rikomeye. Nkuko abaturage b’I Nyacyonga babitangarije inyarwanda.com , nyuma yaho abanyamakuru basimburanwa kujya kumushaka I Nyacyonga, ngo kuri ubu asigaye abaho asa n’uwihishe akeka ko hari ikibi yaba yaravuze muri icyo kiganiro cyangwa wenda abamushaka ari abantu bashaka kumugirira nabi. Uretse ibindi bitangazamakuru byamubuze ngo bagirane ikiganiro, umunyamakuru Yohani Umubatiza bakoranye ikiganiro gikomeje gukundwa na benshi , na we kugeza ubu ntarongera kumuca iryera ngo bongere kuganira birambuye nyuma yaho ikiganiro cya mbere bagiranye cyamamariye.
Abonetse yakoreshwa n’ibigo binyuranye mu kwamamaza ndetse no mu mashusho y’indirimbo
Babou G umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga aramutse abonetse ashobora kwifashishwa n’ibigo binyuranye birimo amasosiyeti y’itumanaho mu kubifasha kwamamaza. Si ibyo gusa kuko umuhanzi King James wamukozeho indirimbo azamukenera mu ifatwa ry’amashusho. Si umuhanzi King James wakenera uyu musore kuko kubera uburyo akunzwe n’abandi bahanzi bamwifashisha mu mashusho y’indirimbo zabo zinyuranye, bityo na we akabona umusaruro w’ukwamamara kwe.