Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond arifuza kuba umudepite

Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 akaba n’umukunzi wa Diamond igihe kirekire kuri ubu ashishikajwe no kuba intumwa ya rubanda ndetse akaba yiteguye kwinjira muri politike aho yifuza kuba umudepite.
Nk’uko Daily Natio
n yabitangaje, uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko yeruye ko afite inyota yo kwinjira muri politike aho yifuza ko abagore bakwimirizwa imbere muri Tanzania ndetse by’umwihariko akaba yifuza kubigiramo uruhare rukomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Tanzania, Wema yavuze ko afite icyizere ko intego yihaye azayigeraho.
Yagize ati “Nbyo ndifuza kwiyamamariza kuba umudepite kandi imyiteguro nyigeze kure, mbarizwa mu ishyaka rya CCM riri ku butegetsi kandi niteguye gutanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu.
Wema Sepetu kandi ngo azaharanira inyungu z’urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza bityo aka abasaba kumushyigikira no kumutera ingabo mu bitugu.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na manager we Martin Kadinda wavuze ko yizeye ubushobozi muri Wema kandi abona umusaruro azatanga uzageza igihugu ku rwego rushimishije naramuka agiriwe icyizere agatorwa.
Kuba Wema Sepetu yinjiye muri politike benshi ni umurage akomoye kuri se Abraham Isaac Sepetu watabarutse mu mwaka wa 2014, yari umunyapolitike ukomeye ndetse akaba yarabaye ambasaderi wa Tanzania mu Burusiya.
Mu kwakira 2014 nibwo Wema Sepetu yatandukanya na Diamondmaze uyu musore ahita yishumbusha umuherwe Zari bitegura no kwibaruka umwana w’umukobwa.
Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond arifuza kuba umudepite Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond arifuza kuba umudepite Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, June 19, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.