Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Urukundo ruraca amarenga hagati ya Rihanna na Karim Benzema

Umuhanzi Rihanna kuri ubu biravugwa ko ari mu rukundo na Kharim Benzema umukinnyi w’Umufaransa ukomoka muri Algeria, akaba ari rutahizamu wa Real Madrid.



Rihanna na Benzema murukundo

Uyu muhanzi wari umaze igihe bivugwa ko ari mu rukundo na Leonardo DiCaprio yaba ari mu rukundo n’uyu rutahizamu ndetse batangiye no gusohokana bagaragaza ko hari umubano udasanzwe hagati yabo.
Nk’uko E!Online dukesha iyi nkuru yabitangaje, Rihanna na Karim Benzema bagaragaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 2 Kamena basangira ifunguro ndetse ari nako bacishamo bakamwenyura ubona bafite akanyamuneza ku maso.

Nubwo muri aba bombi ntawe urerura ngo agire icyo atangaza ku rukundo rubavugwaho, ni kenshi Rihanna yagiye agaragaza ko afana uyu mukinnyi ndetse igihe yabaga yagize imvune mu kibuga uyu mukobwa ntiyahishaga amarangamutima ye.
Mu mukino wahuje Real Madrid na Atlético Madrid mu mwaka ushize, uyu musore yarakomeretse maze Rihanna amwandikira ubutumwa bugufi agira ati, “Ihangane Benzema ububabare wagize ndabwumva” undi na we amusubiza agira ati, “Rihanna ntacyiza umuntu ageraho atavunitse gusa urakoze kwifatanya nanjye no kunshyigikira”.
Rihanna na Benzema baba bakundanye nyuma y’igihe uyu mukobwa yari amaze agacishaho n’umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio na we byavuzwe ko bakundanye nyuma y’uko atandukanye na Chris Brown ndetse na Drake bavuzweho kuba mu rukundo igihe kinini.
Urukundo ruraca amarenga hagati ya Rihanna na Karim Benzema Urukundo ruraca amarenga hagati ya Rihanna na Karim Benzema Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, June 03, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.