Melody bivugwa ko umwana yaba yavutse |
Papa w'umwana |
Amakuru dukesha umwe mu nshuti za Bruce Melody yemeza ko kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015 ari bwo umukunzi w’uyu muhanzi
yibarutse ndetse kuri ubu akaba ameze neza.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byasakaye henshi ko Bruce Melody
yafashe umwanzuro wo kubana n’umukunzi we nk’umugabo n’umugore ariko we
akabyamaganira kure.
Amakuru ku mwana bivugwa ko umukunzi wa Melody yabyaye ntaramenyekana
mu buryo bweruye gusa bishimangirwa ko muri iki gihe uyu mukobwa yari
akuriwe yabanaga mu nzu imwe n’uyu muhanzi i Kanombe.
Muri Gashyantare 2015 nibwo twatangaje inkuru yemezaga ko umukunzi wa
Melody atwite inda y’imvutsi aho umwe mu nshuti ze yagize ati“Uwo
mukobwa aratwite, njye Melody amaze iminsi ambwira ngo baritegura
kwibaruka, yambwiraga ko habura nk’ibyumweru bibiri. Ni umukobwa wiga
muri Mount Kenya, niho ari kurangiza ndakeka.”
Bruce Melody wagiye ahakanira kenshi itangazamakuru ku nkuru y’uyu
mukobwa bivugwa ko yabyaye banabana mu nzu imwe, ntiyabashije kwitaba
telefone ye igendanwa ngo asobanure iby’aya makuru.
Impunduuuu Umukunzi wa Bruce Melody yabyaye
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Tuesday, May 12, 2015
Rating: