Speech of HE Paul Kagame:Ubu dufite Abanyarwanda ubwira ikintu bakakubaza ngo ‘kuki?’- Perezida Kagame
Perezida
Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudateye imbere mu bikorwa remezo gusa
ahubwo no mu zindi nzego kuko rutagifite Abanyarwanda barangwa
n’ubujiji, ubwoba ndetse no kwiheba.
Yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke
atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu turere twa Nyamasheke na Rusizi
kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2015.
Umukuru w’igihugu yavuze ko impamvu ishimishije ituma u Rwanda rugera ku iterambere yaba irishingiye ku bikorwa remezo n’ibindi ari uko abanyarwanda bahindutse kuko ubu ubabwira ikintu bakabaza impamvu bakibwiwe.
Yagize ati “ Ntabwo tugifite Abanyarwanda barangwa n’ubujiji, barangwa n’ubwoba no kwiheba ubu dufite Abanyarwanda ubwira ikintu agahindukira akakubaza ati ‘kuki?’.”
Yakomeje avuga ko Politiki ishaje yatumaga hari ababwira abandi icyo gukora ku nyungu za nyir’igikorwa, abandi ntacyo bizabamarira, ari naho yahereye ashimangira ko imyumvire y’Abanyarwanda yamaze guhinduka.
Yabisobanuye agira ati “ Abanyarwanda imyumvire yabo yarahindutse. Uzaba ushaka kumushuka […] yarangiza akakumva akakubaza ngo ‘kuki ariko?’ ubwo ni ukuvuga ngo ufite akazi ko kumusobanurira kuki. Iyo ari ibintu bizima birumvikana, uramusobanurira akakumva, akumva iyo kuki. Iyo bitari bizima uramubaza uti kuki agashaka uko akubeshya cyangwa agatangira kurya iminwa akabura icyo avuga.”
Iyi mico yavuze ko ihuriweho n’Abanyarwanda b’ingeri zose yaba umuto n’umukuru, bose baba bashaka kumenya inyungu bafite cyangwa igihugu gifite mu byo baba basabwe gukora, bitandukanye n’uko mu gihe gishize byari bimeze.
Kuba Abanyarwanda batarabazaga impamvu bagiye gukora ibyo basabwe, Perezida Kagame yavuze ko aribyo byatumye igihugu kijya mu bihe bibi cyanyuzemo.
Umukuru w’igihugu yasabye kandi Abanyarwanda by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke gukomera ku byiza byagezweho, ndetse ko ibibazo bitandukanye yagejejweho n’Umuyobozi w’aka karere bigiye gukemuka.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo birimo, kongerera ubushobozi ibitaro bya Bushenge, imihanda, kubafasha kumva radiyo no kureba Televiziyo mu mirenge imwe yo muri aka karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien yavuze ko abaturage biteje imbere biciye muri gahunda zitandukanye za leta.
Yashimiye Umukuru w’igihugu kuba yarashyize mu bikorwa umuhanda wa Gashirabwoba ugera ku bitaro bya Bushenge, ubu ukaba waruzuye.
Yanavuze kandi ko umuhanda uhuza aka karere n’uturere twa Karongi ukomeza i Kigali, warangiye ku gice cy’aka karere ukaba waroroheje ingendo, ibiciro bikagabanuka ndetse na ba mukerarugendo bakiyongera.
Amashanyarazi yageze ku mirenge yose ku kigero cya 25% bivuye kuri 7.7% mu mwaka wa 1994. Ibi bikaba byarafashije guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi.
Yavuze ko hagati y’imyaka wa 2010 na 2015 hubatswe ibyumba by’amashuri 567 n’amazu y’abarimu 15.
Uburezi budaheza kandi bwatumye abana basaga 91% barangije amashuri yisumbuye babona buruse yo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza.

Reviewed by ibigezwehobyose
on
Monday, June 29, 2015
Rating: