Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Exclusive ===>Kirehe:Umwana yibyariye yamuteje amashitani, urugo rwe ruba igicibwa n’abasenga bararutinya

Mukamana Dancille w’imyaka 57 mu karere ka Kirehe, yashavujwe ndetse atungurwa no kuba umwana yibyariye, muto muri batandatu be amuteza amashitani bikamubuza amahwemo.
 
Mu buhamya Dancille yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro mu Kiganiro Duhumurizanye, yavuye imuzi uburyo umuhungu we yacishije amashitani maze urugo rwe rukaba igicibwa n’abasenga ntibongera kuhakandagira bahatinya maze umutekano ukabura muri urwo rugo.

Uko umwana yagiye kuraguza
Mu buhamya bwe, yagize ati “ Umwana wanjye Nambajimana yarambwiye ngo ngomba kujya mukurikirana kuko ba sekuru na nyirakuru bamutera bakamubuza amahoro, namubwiye ko mbeshejweho n’ubuntu bw’Imana ntagomba kujya muri ibyo bigirwamana kuko ntabyigeze.”
Yakomeje agira ati” Ni mwebwe mutuma ntagira amahoro, wanze kunkurikirana none abazimu barenda kunyica, aho nkoze simpembwa aho ngiye hose mbura amahoro niyo mpamvu ngombwa kwikurikirana niba wanze.”
Dancille avuga ko ibyo byose umuhungu we yabikomoraga kuri nyina wabo bari barahunganye mu gihe cya Jenoside akanamurera igihe kinini na nyuma yo guhunguka kuko ngo yari umupfumu.
Uko baje kwimika amashitani…
Nyina ngo yamuhaye, umunani arawugurisha, ihene yari afite nazo arazigurisha , agashyira uwo mukecuru ngo amufashe kujya gucisha ayo madayimoni.
Dancille ati “Uwo mukecuru mama wacu ndetse n’umuhungu wanjye baje ari n’ijoro maze badusaba inzoga n’ihene. Abahungu banjye kuko bari bafite amafaranga inzoga barayiguze, bukeye bagura n’ihene barayibaga maze baramutongera, bubaka ahantu barabihashyira maze ubwo bitangira gutyo, iwanjye abantu batangira kuhatinya.”
Uko amashitani yateye Dancille…
Ati “ Nafatwaga ndibwa amaguru, mu gituza nkumva ndi gushya, nkumva ibintu bintwika umubiri wose. Umuhungu wanjye namureze mu buyobozi ko yazanye amashitani mu nzu yanjye[…]”
Dancille yakomeje avuga ko ubuyobozi bwaje kumwirukana ariko akajya agarukaga kureba ayo mashitani ye maze akambwira umubyeyi we ati“ Wari washya se , ngo uzashya wumve ku buryo uzakambakamba hasi maze ukansaba imbabazi kandi ntazo nzaguha.”
Ayo mashitani yaravugaga…
Dancille yavuze ko hari umupasiteri waje mu rugo kumusengera maze ayo mashitani akumvikana mu majwi agira ati “ Ngwino uturebe , ngwino urebe uko dukora” maze pasiteri agira ubwoba arigendera.
Ayo mashitani yashimiraga umwana wayazanye muri urwo rugo mu majwi yumvikanye agira ati “ Mwana wacu, waducishije uri umwana tuzajya tukwitaba nk’abagabo.”
Dancille yahagaritswe mu itorero…
Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi Dancille asengeragamo baje kumuhagarika mu rusengero kubera iyo myuka mibi gusa nyuma aza gukomorerwa bamaze kumusengera no kuyirukana.
Yagize ati” Kuko ntari naragize uruhare mu kubizana , numvaga mfite ipfunwe kuko abantu bose bavugaga ko iwanjye hari amashitani kandi atari njyewe wabicishije.”
Yakomeje agira ati “ Nahamagaye abanyamasengesho ndetse mbibwira pasiteri wacu utari wa wundi wabihunze bimuhamagaye, maze aransengera. Bashyiraho umunsi wo kuza kubitwika kandi byarahiye birakongoka ubu iwanjye hari amahoro kandi ndaryama ngasinzira kubera Imana.”
Hari inama agira abantu…
Dancille avuga ko umuntu utekereza kubonera amahoro muri Nyabingi n’ibindi bibi byose akwiye kubivamo agasanga Imana kuko aricyo gisubizo.
Exclusive ===>Kirehe:Umwana yibyariye yamuteje amashitani, urugo rwe ruba igicibwa n’abasenga bararutinya Exclusive ===>Kirehe:Umwana yibyariye yamuteje amashitani, urugo rwe ruba igicibwa n’abasenga bararutinya Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, June 29, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.