Oh My God Rwanda Two Children Burned and Died :Runda: Abana bahiriye mu nzu barapfa, bivugwa ko ababyeyi bari bibereye mu kabari
Mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda wo mu karere ka
Kamonyi, abana babiri bahiriye mu nzu barapfa mu gihe bikekwa ko
ababyeyi babo bari bigiriye mu kabari, harakekwa ko iyi nkongi y’umuriro
yaba yatewe na buji abana bari bacanye bategereje ababyeyi babo.
Mu rugo rwa Kwizera Mathias n’umugore we Jacqueline, mu gicuku cyo
kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2015, habaye inkongi y’umuriro
ikomeye yahitanye ubuzima bw’umuhungu wabo w’imyaka 7 ndetse n’umukobwa
w’imyaka 5, mu gihe ababyeyi bo batari bari mu rugo ayo masaha.
Mutuyimana Madeleine, umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’akagari ka Ruyenzi, yabwiye umunyamakuru wa Umuryango.rw ko nyina w’aba bana avuga ko yari agiye kugura buji yo gucana, mu gihe abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga ko we n’umugabo we bari bibereye mu kabari.
Mutuyimana Madeleine avuga ko byamenyekanye mu gicuku ahagana saa sita z’ijoro, Polisi ikabatabara abana bakajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma ariko muganga akemeza ko bamaze gushiramo umwuka.
Mutuyimana Madeleine, umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’akagari ka Ruyenzi, yabwiye umunyamakuru wa Umuryango.rw ko nyina w’aba bana avuga ko yari agiye kugura buji yo gucana, mu gihe abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga ko we n’umugabo we bari bibereye mu kabari.
Mutuyimana Madeleine avuga ko byamenyekanye mu gicuku ahagana saa sita z’ijoro, Polisi ikabatabara abana bakajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma ariko muganga akemeza ko bamaze gushiramo umwuka.
Oh My God Rwanda Two Children Burned and Died :Runda: Abana bahiriye mu nzu barapfa, bivugwa ko ababyeyi bari bibereye mu kabari
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Saturday, June 27, 2015
Rating: