KIGALI : Yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’umukarasi akamushinja kumwibira inkweto kandi ntaho bahuriye.
Umucyecuru yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yigendera
mumuhanda maze agahura n’umugore w’umukarasi agahita amufata ngo
namwishyure inkweto ze yajyanye , gusa uyu mucyecuru we n’amarira
menshi, yavugagako ntanaho azi uyu mugore uri kumushinja ubujura ahubwo
yaba yamwibeshyeho.
Nyuma y’iminsi rero ishize rero nibwo muri uyu mugoroba wo kuwa kane yaje guhura n’uyu mucyecuru maze amwizirikaho kugeza igihe aribuze kumwishyurira.
Bitewe n’akavuyo kenshi uyu mukarasi yari afite , haje abasirikare bashinzwe umutekano wo ku mihanda maze bose babategeka kujya kuburanira kubashinzwe umutekano wahongaho kugirango batange umutekano.
Ibaze nawe uramutse uhuye n’ikibazo nk’iki witembereraga , wabyitwaramo ute umuntu yanze kukurekura ngo wikomereze gahunda warimo?
Ibumoso
ni uwo mucyecuru ufite anverope ya kaki washinjwaga kwiba , naho uwo
w’iburyo niwe mukarasi wari wanze kuva kwizima atishyuwe ibihumbi bibiri
(2000frw).
Kigali , Nyarugenge mumurenge wa Kimisagara umubyeyi yarimo yitahira
ahagana mumasaha ya samoya z’umugoroba maze ahura n’umugore wavugagako
ari umukarasi maze aramufata , akaba yarimo amushinja inkweto yibiwe
nyabugogo arimo gucuruza. Uyu mukarasi yavugaga ko atamucika atamwishuye
ibihumbi bibiri (2000frw) bari bamaze kuvugana.
Yatangiriwe
munzira mu masaha y’umugoroba ashinjwa kwiba inketo n’umuntu abonye
bwambere ndetse abantu banagerageza kubakiza ariko biba ibyubusa kubera
ubukana uyu mukarasi yari afite.
Uyu mukarasi wanabonagako atamucika atazimwishyuye yavugaga ko
bahuriye Nyabugogo ahakunze kurangwa abakarasi baba barimo batembereza
ibicuruzwa bigiye bitandukanye , maze amusaba kumwereka inkweto yarimo
acuruza nuko nyuma yo kuvugana ibiciro Polisi ihita ihagera maze uyu
mukarasi ayabangiringata kuko ubucuruzi bwabo butemewe maze zankweto
azisigira umukiriya atarishyurwa . Nyuma Polisi (pandagare) imaze
kugenda agaruka gushaka wa muntu yahaye inkweto ngo amwishure maze
aramubura.Nyuma y’iminsi rero ishize rero nibwo muri uyu mugoroba wo kuwa kane yaje guhura n’uyu mucyecuru maze amwizirikaho kugeza igihe aribuze kumwishyurira.
Hari abantu benshi barimo bumva urubanza rw’aba bombi nubwo kurukiranura byari byananiranye.
Mumagambo macye uyu mu mama wari wafashwe yakoreshaga , yasabaga ko
bamukiza uyu muntu akigira muri gahunda ze kuko yamwibeshyeho kandi
ntaninkweto yigeze agurira Nyabugogo mubakarasi ,doreko kandi
ataniyumvishaga uburyo ariwe waba uri gushinjwa ibintu by’amafuti
nk’ibyo ari n’ubwambere abonye uyu muntu.Bitewe n’akavuyo kenshi uyu mukarasi yari afite , haje abasirikare bashinzwe umutekano wo ku mihanda maze bose babategeka kujya kuburanira kubashinzwe umutekano wahongaho kugirango batange umutekano.
Ibaze nawe uramutse uhuye n’ikibazo nk’iki witembereraga , wabyitwaramo ute umuntu yanze kukurekura ngo wikomereze gahunda warimo?
KIGALI : Yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’umukarasi akamushinja kumwibira inkweto kandi ntaho bahuriye.
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Saturday, June 27, 2015
Rating: