Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Didier Gomez yaburiye Rayon Sports kuzakinisha ba rutahizamu babiri muri Cameroun





Mu gihe kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yerekeza muri Cameroun gukina na Panthère du Ndé muri CAF confederation cup, Didier Gomez Da Rosa wayihaye igikombe cya shampiyona cya 2013 yayiburiye gukinisha ba rutahizamu babiri no kwiha intego yo kubanza gutsindira hanze.
Mu kiganiro, Didier Gomez Da Rosa yagiranye na 10 Sports on Radio 10, uyu utoza Coton Sports de Garoua avuga ko asanzwe aganira n’abatoza ba Rayon Sports yabonye umwanya wo kubaha amakuru kuri iyi kipe yatsinze ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Cameroun.
Gomez avuga ko Panthère du Ndé ari ikipe muri shampiyona yihagararaho ku kibuga cyayo ariko ikaba izahurira na Rayon Sports i Douala, umukino azareba mbere yo kujya i Garoua ku Cyumweru.
Yagize ati “ Kimwe nka Rayon Sports nabo batakaje abakinnyi benshi, barimo Gaël Grégoire Nkama wari watsinze ibitego 16, byinshi muri shampiyona, ubu ari kudukinira (Coton Sport).”

Gaël Grégoire Nkama yari yerekeje muri La Jeunesse Sportive de Kabylie asesa amasezerano kuko abayobozi b’ikipe ye Panthère du Ndé batumvikanye, ajya muri Coton Sport ya Gomez yatwaye shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu 2014.
Yakomeje agira ati “ Ni ikipe ikina umukino w’imbaraga, yihagararaho, ifite abakunzi benshi mu gihe Rayon Sports ikoresha tekiniki, bazakinishe ba rutahizamu babiri kuko hano ntibabimenyereye, nibagira intego no kwitwara neza hano bazayisezerera i Kigali.”
Panthère du Ndé yashinzwe mu 1951 itwara igikombe cy’igihugu mu 1988 na 2009.
Didier Gomez yaburiye Rayon Sports kuzakinisha ba rutahizamu babiri muri Cameroun Didier Gomez yaburiye Rayon Sports kuzakinisha ba rutahizamu babiri muri Cameroun Reviewed by ibigezwehobyose on Tuesday, February 10, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.