Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Breaking====Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umugore n'abana 2 nabo yarahaye lift

Mu mudugudu wa Nyagatare, akagari ka Shagasha, mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi habereye impanuka ikomeye yaturutse ku ikamyo yari itwaye lisansi yerekeza mu mujyi wa Rusizi, yagonze ivatiri yavaga mu mujyi wa Rusizi yerekeza mu murenge wa Giheke muri aka karere ka Rusizi,  umugore wari uyitwaye n’umuforomo bari kumwe bitaba Imana, abana 4 bari muri iyo modoka barakomereka, barimo babiri bakomeretse ku buryo bukabije.

Abaturage bageze aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko umugore witwaga Mukangarambe Chantal wo mu kigero cy’imyaka 45 yari avanye abana 4 ku ishuri aho basanzwe biga mu mujyi wa Rusizi, barimo babiri be n’abandi babiri b’abaturanyi, atwaye ivatiri ifite plaque RAC 191C yageze mu ikorosi ryo mu mudugudu wa Nyagatare agakubitana n’ikamyo y’intanzaniya yari ifite plaque ZE 4053.
Bemeza ko iyi kamyo yari yahoreye cyane,yataye umuhanda  ihita ikubita iyi vatiri umuforomo witwaga Munyampirwa Innocent  usanzwe atuye mu murenge wa Giheke akanakora ku kigo nderabuzima cya Giheke wari uvuye mu mahugurwa  ku bitaro bya Gihundwe agiye kurara  izamu ku kazi ahita yitaba Imana, abandi 5 bari muri iyo vatiri barakomereka cyane bahita bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, ari naho uyu Mukangarambe Chantal, usanzwe yikorera ku giti cye yapfiriye.
Umwe mu baturage yagize ati “yari impanuka ikomeye cyane ku buryo twibazaga ko nta n’umwe uri burokoke kuko iyo kamyo yakubise ivatiri ihita ishwanyagurika abayirimo  bakurwamo umwe yamaze gupfa abandi na bo tubona batari bubeho, ikamyo na yo iribirindura”.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatatu, ahagana mu ma saa yine n’igice z’ijoro ni bwo umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide yadutangarije  ko bakiriye inkomere 5 n’uwitabye Imana umwe, hatarashira akanya uyu mugore na we wari unatwaye iyi vatiri  ahita yitaba Imana, babiri mu bana bari bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro bya CHUK kuko ngo bari bamerewe nabi cyane, abandi 2 baracyitabwaho n’abaganga muri ibi bitaro bya Gihundwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Sspt JMV Ndushabandi avuga ko iyi mpanuka  yatewe n’iriya kamyo yataye umuhanda wayo,  yanihutaga cyane, binashoboka ko umushoferi wari uyitwaye yari ananiwe cyane nta n’uturinda muvuduko ifite bituma igonga iriya vatiri byahuye.
Yagize ati “icya mbere ariya makamyo abashoferi bayo baba bananiwe, ikindi ni uko bitiranya umukono bagenderamo iwabo n’uwo bagenderamo hano mu Rwanda kandi bitandukanye,icya gatatu ni uko ziriya modoka zitagira utugabanya muvuduko, kuba batwara bananiwe cyane batanazi ibyerekezo by’umuhanda no kuba nta tugabanya muvuduko bagira bikaba ari byo byateje iriya mpanuka’’.
Umushoferi wari utwaye iyo kamyo w’umunyakenya, Elmi Mahta Balle n’undi bari kumwe bo ntacyo babaye, uyu mushoferi akaba yahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.


Byari bigoye cyane gukura mu modoka abari bayirimo
Nyuma yo kugonga, ikamyo yahise igwa ku nkengero z’umuhanda
Abaturage bagerageje gutabara vuba abari bagihumeka
Breaking====Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umugore n'abana 2 nabo yarahaye lift Breaking====Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umugore n'abana 2 nabo yarahaye lift Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 01, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.