Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ikiganiro mbarankuru kivuga ku Rwanda mu muhango wabereye mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, niwe wakoze ikiganiro ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.
Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.
Urugendo rwe mu Rwanda yarukoze muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y’iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda.
Umuhango wo kumurika bwa mbere iki kiganiro wabereye mu Mujyi wa Chicago witabiriwe na Perezida Kagame ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi nka Dr Clet Niyikiza.
Muri aya mashusho, Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, ni muri icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye atwaye igare i Rubavu ndetse no mu Kivu ari kuri ‘Jet Ski’; amafoto ye yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abamubonye imbonankubone muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo.
Batembereye muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.
Yerekana kandi ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”
Iki kiganiro mbarankuru mu mashusho Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, kizajya hanze ku mugaragaro ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amwe mu mafoto agaragara muri icyo kiganiro
Perezida Kagame na Peter Greenberg batembereye muri Nyungwe banyura no kiraro cya 'Canopy Walkway'
Perezida Kagame ari kuri Jet Ski mu mazi y'i Kivu i Rubavu
Mu ifatwa ry'amashusho, hari aho Perezida Kagame agaragara areba uko ibyafashe bimeze
Amashusho amwe y'iyi kiganiro mbarankuru yafatiwe mu nyubako ya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi rwagati
Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yitabiraga umuhango w’imurikwa ry’iki kiganiro
Perezida Kagame mu muhango wo kumurika aya mashusho bwa mbere wabereye i Chicago
Aya mashusho amara iminota 60 agaruka ku mibereho y'abanyarwanda yaba abatuye mu mujyi no mu cyaro
Habayeho umwanya w'ikiganiro gito, Perezida Kagame asubiza ibibazo yabazwaga
Abantu batandukanye bafashe amafoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, niwe wakoze ikiganiro ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda
Dr Clet Niyikiza (hagati) ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry'aya mashusho
Reba hano inshamake y’iki kiganiro

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto) Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto) Reviewed by ibigezwehobyose on Tuesday, April 24, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.