Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Rusizi: Umukobwa w’imyaka 23 yashakanye n’umukambwe w’ imyaka 71 aho ngo azamuha urukundo rukamurenga “REBA HANO”

Umukobwa witwa Uwanyirigira Médiatrice avuga ko nta pfunwe afite ryo kuba yarashakanye n’umukambwe w’imyaka 71 y’amavuko, abantu benshi bavuga ko yamusanze kubera kumukurikiraho ubutunzi ariko we akavuga ko yamukurikiyeho urukundo.
Médiatrice n’umukunzi we bashakanye muri Kamena 2017, batuye mu mudugudu wa Karangiro, akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe, mu karere Rusizi.

Avuga ko umubano wabo watangiye umukobwa akiri mu mashuri yisumbuye, ati “Twakundanye niga mu wa gatatu segonderi, hashize imyaka ibiri ndangije, twasezeranye mu kwa Gatandatu 2017, ntabwo ndi umwana muto ngo wenda mbe ntarabitekereje neza,… tutabyaye byaba bibaho, kimwe n’uko nari gushaka uwo tungana ntitubyare, ubundi se hari umugabo ushora kutabyara ngo ni uko ashaje?”.
Ubwo umunyamakuru  dukesha iyi nkuru yamubazaga niba aramutse abuze urubyaro bitamutera guhita ajya gushaka undi mugabo w’urungano babyarana, yamusubije agira ati “Oya, ntabwo ari umwana naje nkurikiye, ndamwishimira kubana na we”.
Ese Médiatrice ntiyaba yarakurikiye ubutunzi?
Mediatrice, avuga ko umugabo bashakanye nta butunzi afite buhambaye, ku buryo havugwa ko aribwo yamukurikiyeho, ahamya ko urukundo arirwo rwatumye abana n’umugabo we umurusha imyaka 48.
Ati “Nta konti afite iremereye, nta kazi afite gakomeye cyane, yigisha mu bapadiri ubundi agatera ibiraka muri kaminuza agenda yigishamo igifaransa, byibura iyo aba afite ikintu kidasanzwe wenda hari imodoka iparitse hariya, bari kuvuga ngo nakurikiye ifaranga”.
Uyu musaza ntabwo yari yarigeze ashaka umugore, yabanje kwiha Imana, abivuyemo abana n’umukecuru [yarapfuye] wari mukase nyuma aza kubaka inzu ye, ari nayo abanamo na Médiatrice.
Rusizi: Umukobwa w’imyaka 23 yashakanye n’umukambwe w’ imyaka 71 aho ngo azamuha urukundo rukamurenga “REBA HANO” Rusizi: Umukobwa w’imyaka 23 yashakanye n’umukambwe w’ imyaka 71 aho ngo azamuha urukundo rukamurenga “REBA HANO” Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, February 19, 2018 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.