Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

AMAFOTO: Kurikira imigendekere y’umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa



AMAFOTO: Kurikira imigendekere y’umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa
15-01-2017 | By Chief Editor 

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, nibwo habaye imihango yo gusezera no gutabariza umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watabarutse mu kwezi k’Ukwakira 2016. Ni imihango yagaragayemo byinshi bijyanye n’umuco, inagaragaramo abantu bafite amateka mu by’ubwami.

Nk’uko byari biteganyijwe ko imihango ya misa yo gusabira no gusezera kuri Kigeli V Ndahindurwa ibera mu rugo rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, umugogo we niho wazindukanywe ujyanwa, nyuma yo gukurwa i Kigali mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Aha umugogo w’umwami Kigeli wari ukuwe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal
Umugogo wa Kigeli mu nzira ujyanwa mu modoka yabugenewe ngo ugezwe i Nyanza
Hari hashize iminsi bitangajwe ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza iruhande rw’ahatabarijwe mukuru we na we wabaye umwami, uwo akaba ari Mutara III Rudahigwa ari na we mwami w’u Rwanda wenyine ubarwa mu ntwari z’u Rwanda.
I Nyanza hari hateguwe neza, abanyarwanda bose babishaka bahamagariwe kwitabira iki gikorwa
Umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, wagejejwe mu Rwanda kuwa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya Viriginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwari rwemeje ko umwami akwiye gutabarizwa mu gihugu cye cy’amavuko.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye. Umukambwe uri imbere, ni Mwami Butsitsi Kahembe IV Bukumu wo muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Kongo
Abantu benshi biganjemo abasheshe akanguhe bitabiriye imihango yo gutabariza umugogo wa Kigeli
Mu gitambo cya misa yo gusabira umwami Kigeli V Ndahindurwa
Abafite ubumuga bw’iza bukuru nabo bitabiriye iyi mihango
Nyuma ya misa yo gusabira Kigeli V Ndahindurwa, imihango yakomereje i Mwima ya Nyanza aho yagombaga gutabarizwa. Muri uyu muhango, Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama wa Kigeli, yavuze bimwe mu byaranze uyu mwami kuva akiri ku ngoma kugeza ahunze igihugu akaba muri Uganda na Kenya nyuma akaza kujya muri Amerika ari naho yaguye tariki 16 Ukwakira 2016, afite imyaka 80 y’amavuko.
Abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa barimo mushiki we Specioza Mukabayojo, bashimiye cyane Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame by’umwihariko, uburyo babafashije mu bikorwa bijyanye no kugeza umugogo w’umwami mu Rwanda no gutegura uko azatabarizwa.
Specioza Mukabayojo usanzwe aba muri Amerika ari nawe muvandimwe uvukana neza na Kigeli usigaye, yanashimiye Abanyenyanza n’Abanyarwanda muri rusange uburyo bifatanyije nabo muri iyi mihango. Mukabayojo yavuze ko yishimiye cyane kuba musaza we atabarijwe i Mwima aho yimikiwe.
Specioza Mukabayojo, mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Madamu Uwacu Julienne wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri uyu muhango, yihanganishije umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa kandi agaragaza ko Leta yifatanyije n’umuryango.
Uretse Mwami Butsitsi Kahembe IV Bukumu wo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wari witabiriye uyu muhango i Nyanza, hari n’abandi bami bagiye bohereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Kigeli. Muri abo harimo umwami Kabaka wa Buganda n’uwa Toro.
Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa watabarihwe i Mwima ya Nyanza, hafi y’ahatabarijwe intwari Mutara III Rudahigwa ndetse n’umwamikazi Rosalie Gicanda
AMAFOTO: Kurikira imigendekere y’umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa AMAFOTO: Kurikira imigendekere y’umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa Reviewed by ibigezwehobyose on Sunday, January 15, 2017 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.