Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Dore Ibimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa (umugore) uri kurambagiza yabaye indaya akabihagarika>>


ra1


Ibimenyetso byerekana ko umukobwa uri kurambagiza yaba yarakoze uburaya akaburambirwa akaza kwishakira umugabo ariko butaramushiramo, hari ikibazo cyo kuba yakujijisha bitewe n’ubwiza bwe cyangwa imico ari kukwereka ariko muri icyo gihe  yari asanzwe akora aka kazi.
Hari ibimenyetso wamenya byagufasha kumenya uyu mugore, kuberako uyu ntabwo ariwe mugore wifuza kuzabana nawe, cyane ko niba ushaka ubunyangamugayo mu rukundo, ubunyangamugayo bwe abubikiye uzazana amafaranga menshi aruta ayawe kandi nunanirwa kumuha ibyo ashaka buri gihe uzamubura ikindi gihe.

Gusa hari abagore cyangwa abakobwa ushobora gusangana ibi bimenyetso, mu buryo bwa nyabwo batarigeze baba indaya nyirizina, ariko mu mitwe yabo batekereza nkazo, icyangombwa nuko ubwo buraya bwabo babukorana nabo bakundana mu gihe runaka, nubwo aba bagabo baba babaha amafaranga rimwe na rimwe ibi nabyo bisa nko kuva mu buraya iyo batandukanye nubwo abagabo baba batarabishyuraga buri gihe uko baryamanaga.
Ngaho reba ibyo bimenyetso
1.    Yabaye imbata y’amafaranga, akunda ibintu kuburyo burenze;
Ikintu kiba mu mitwe y’indaya cyibanze: avuga amafaranga, ahora ariyo atekereza, niyo arya, niyo arota, uyu mugore ashimishwa no guhabwa amafaranga gusa, n’igihe kimwe aba ayasaba naho bitari ngombwa ntanarimwe yanga impano y’amafaranga, amafaranga nicyo kintu yihutira gutangiraho igitsina cye kurusha ibindi.
2.    ahorana umuco wo kubanza kugusaba ikintu (gishobora no kuba amafaranga) mbere yuko muryamana.
Aba bakobwa bitangira basa naho bari mu kazi rwose, kuko iyo abonye inshuti y’umuhungu yifuzaga amuha ibyo ashaka buri gihe kandi neza mu ntangiriro ntakintu amusabye, ariko noneho reka azamenyeko yamaze kukujya mu mutwe ko umukunda ko ntawundi wagushimisha nkawe azahita agabanya ibyishimo yaguhaga, wongera kwishima mu buriri iyo mugiyeyo wamaze kugira icyo umuha mbere (akenshi ni ikintu kiba gifite agaciro mu mafaranga) ubu noneho imibonano iba yabaye nk’igihembo mu rukundo.
3.    akunda gukoresha amagambo nk’indaya, akantu  n’andi asebya inshuti ze cyangwa abandi bagore aba adashaka;
niba waraturanye n’indaya cyangwa wararebye aho ziba zishyamirana ijambo rimwe rikunda kuziranga ni ijambo “wakantu we” (gupfobya umuntu) ubundi ibyo umuntu yirirwamo nibyo bimuhora mu mutwe buri gihe aba yibuka cyangwa yibereye mu buzima yabagamo mbere.
4.    Ntatinya kukubwiza ukuri ko atizera inshuti ze nagato ariko ko adashaka kuzibura
Umuhanga yaravuze ngo inyoni z’ubwo bumwe ziguruka umujyo umwe,  ata umutwe cyane akabura amahoro iyo amenye ko wari kumwe nizonshuti ze adahari bikarangwa no kukubaza ibibazo byinshi biyerekeranye n’ibiganiro wagiranye nabo.
5.    Aba yivuga ibigwi anishimira uburyo azi gushimisha abagabo mu buriri nuburyo akurura abagabo ariko agahorana ishyari ry’abakobwa bamurusha ubwiza;
Azi neza ko ikintu azi kuruhsa ikindi ari ugushimisha umugabo mu buriri buri gihe, kiba aricyo kiganiro  nkaho abasore bose batandukanye bahora bamuhamagara banamusaba kongera kuryamana nabo, ibi byose ahora abikubwira kugirango utamuca amazi ahubwo wumve ubryo uzahomba ni mutandukana, gusa niba witegereza neza ubonako ahora arwana nuko utagera hafi y’abakobwa bakiri bato cyangwa abagore beza ahubwo aba yumva abo bantu atababona iruhande rwe
6.    icyumweru nti cyashira atakubwiye ko ataboneka nibura umunsi umwe ariko ntaguhe ibisobanuro bw’ibyo ahugiyemo;       ntabwo mboneka , ni ijambo rimaze kumenyerwa muri uyu mwuga w’uburaya, ubundi umukobwa usanzwe mukundana ahita akubwira ntaguca kuruhande ikimuhugije kugirango mwimure gahunda y’icyo wamushakiraga kuruta kukubwira ibintu bitumvukana yinyuza hirya no hino kugirango wumve ko mutari bubonane kandi biba bizwi neza ko ntakazi afite kuri uwo munsi cyangwa kujya kwishuri.
7.    aba azwi ku mazina menshi, abashuti be bamuhamagara amazina atandukanye akenshi agusaba kujya umuvuga (umwereka abandi)ukoresheje izina ritari irye bwite, uzasanga afite na nimero za telefoni nyinshi;                                                                       niba iyo nshuti yawe bamwe uzasanga bamuhamagara amazina atandukanye kandi magufi ya kizungu uzamenyeko ayo mazina ari amatazirano yabo bahuje umwuga, abakobwa b’ibikorwa nkibyo ntibakunda ko abantu bamenya amazina yabo nyakuri kubera gushisha umwirondoro. Naho nimero nyinshi za telefoni zigaragaza : imwe aba ari iyo gukoresha ku bantu basanzwe bamushakira izindi gahunda , indi iba ari iyakazi (uburaya).
8.    uzagera aho ubona ibimenyetso nka pelike (ubwoko bw’imisatsi ya kizungu)y’amabara atandukanye, ingano zitandukanye, n’ubwoko butandukanye;
umukobwa uzasangana ibi bintu; aba afite uburambe muri uyu mwuga, iyi misatsi ayikoresha ahisha cyangwa yihindura isura iyo ari munzu z’utubyiniro cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi aba ateganya gukura umukiriya. ariko adashaka ko hari uwamumenya.
9.    aba yinjiza amafaranga make mu buryo buzwi ariko akabaho mu buzima buhenze kandi ntazindi mfashanyo nibura ahabwa n’umuryango we
ni inde wishingira ibyo byose, ese wavugako ari inguzanyo za banki?
10.    ahora anenga abakobwa bateretwa n’abahungu bafite ubushobozi buke
uzamwumva yivugisha amagambo nk’aya “kuberiki ariko hano kwisi usanga abakobwa beza aribo bapfa ubusa ugasanga bateretwa n’abasore batagira ikintu” ntazatinya kukubwira ko hanze hari abagabo beza kandi bafite amafaranga bamuha buri kimwe cyose yakwifuza.
ibi ntitbikuyeho ko umuntu ashobora kuba indaya akabivamo akubaka urugo rukomeye kuruta utarayibaye ubundi hari indaya kubera ingeso izo ntizihinduka hakaba indaya kubera ubuzima atarizo zabihisemo ahubwo ari ukubera ibihe bisanzemo bagahitamo gushaka imibereho muri ubwo buryo abo bashobora guhinduka iyo ubuzima buhindutse.
Dore Ibimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa (umugore) uri kurambagiza yabaye indaya akabihagarika>> Dore Ibimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa (umugore) uri kurambagiza yabaye indaya akabihagarika>> Reviewed by Unknown on Thursday, September 01, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.