Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Butera Knowless yabwiye amagambo yuje ubwuzu n’urukundo uwo baherutse kurushinga

 14145419_934175050045197_1278230786_n
Mu mitoma n’ibigwi, Knowless Butera Jeanne d’Arc yashimangiye ko yaguye ahashashe kuva yatangira gukundana na Clement Ishimwe babana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amagetegeko.

Butera Knowless ku munsi w'ubukwe
Butera Knowless ku munsi w’ubukwe
Tariki ya 1 Nzeri buri mwaka, Clement yizihiza isabukuru y’amavuko nubwo kugeza ubu bitoroshye kumenya imyaka agejeje. Knowless umutambukanyi wa Clement, abinyujije ku rukuta rwa instagram yashimangiye akomeje ko Imana yamwihereye umugabo umukwiye akara ko mura ye, akagufwa ko mu magufwa ye.
14145419_934175050045197_1278230786_n
Kabebe, ati ” Twasezeranye kubana akaramata tugatandukanwa n’urupfu. Uko imyaka itambuka, nina ko nawe buri mwaka wizihiza isabukuru y’amavuko…Kuri iyi sabukuru yawe ndibuka ko wakunze kumba iruhande igihe cyose. Reka twishimire uyu munsi, nifuza ko buri munsi, buri gihe, ndetse n’ahazaza byatugendekera n’kuko mu ijuru byateguwe kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwacu. Isabukuru nziza mugabo nkunda, Clement Ishimwe, Ndakwishimira.
Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2016, nibwo Knowless na Clement bakoze ubukwe bwabo, ubukwe bwabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni ubu bukwe bwahuruje imbaga y’abantu benshi bashakaga kwihera ijisho, harimo abo mu karere ka Bugesera no mu bindi bice bitandukanye barimo n’abavuye mu mujyi wa Kigali.
13741061_1817286815157381_715909894_n
Butera Knowless yabwiye amagambo yuje ubwuzu n’urukundo uwo baherutse kurushinga Butera Knowless yabwiye amagambo yuje ubwuzu n’urukundo uwo baherutse kurushinga Reviewed by Unknown on Thursday, September 01, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.