Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Breaking News:King James ashyize hanze indirimbo na Kevin Little - Yumve hano unayitunge

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James afatanije n’umuhanzi w’icyamamare ku isi Kevin Little bashyize hanze indirimbo bahuriyemo.
Aba bahanzi bombi bashyize hanze indirimbo bise "The Girl is mine", iyi ndirimbo bakaba barayikoze mwaka wa 2013 ubwo bombi bari i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhanzi Lescott Kevin Lyttle Coombs uzwi muri muzika nka Kevin Little w’imyaka 39 ni umuhanzi ukomeye wavukiye mu kirwa cya Saint Vincent and the Grenadines mu
murwa mukuru wa Kingstown akaba aririmba mu njyana ya R&B.

Yamamaye cyane hambere mu ndirimbo yitwa "Turn Me On" yasohoye mu mwaka wa 2004.
Kevin Little yaje mu Rwanda muri Kamena 2013 aririmba mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Musanze mu muhango wo kwita izina ingagi, icyo gihe yari kumwe na Ali Kiba n’abandi bahanzi b’ibyamamare.
Ubwo yari mu Rwanda yanogeje umushinga wo kuririmbana na King James gusa indirimbo bayikoreye mu Mujyi wa Miami muri Florida ubwo uyu muhanzi yari yagiye gukorerayo amashusho y’indirimbo ‘Ndagutegereje’.
Mu Mujyi wa Miami niho Kevin Little aba n’umugore we Dr. Jacqueline James.
Kanda hano wumve ndetse unatunge indirimbo "The Girl is mine by King James ft Kevin Little
https://soundcloud.com/willarabbin/the-girl-is-mine-by-king-james
Breaking News:King James ashyize hanze indirimbo na Kevin Little - Yumve hano unayitunge Breaking News:King James ashyize hanze indirimbo na Kevin Little - Yumve hano unayitunge Reviewed by Unknown on Tuesday, September 06, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.