Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, May 13, 2016

Itsinda rya Spice Girls ryagarutse mu muziki



Loading...
Itsinda ‘Spice Girls’ ryubatse amateka muri muzika y’Isi mu myaka ya 1990, ryongeye guhurira mu ndirimbo biba ikimenyetso cy’uko rigiye kongera kubura umutwe ryigaragariza abakunzi baryo.
Geri Horner (Ginger Spice), Melanie Brown (Scary Spice) na Emma Bunton (Baby Spice) bamaze amasaha arenga 40 bakora indirimbo yabo nshya muri studio ikomeye mu Bwongereza yitwa Play Deep.
Itangazamakuru rivuga ko aba bahanzi bari kwitegura gusohora album ya kabiri [nyuma y’iya mbere yamamaye yitwa Wannabe] ndetse biteguye gukora umunsi mukuru ukomeye w’imyaka 20 iri tsinda rimaze ribayeho mu birori bizaba kuwa 8 Nyakanga 2016.
Mu mwaka wa 2017 aba bagore ngo bazakora ibindi bitaramo bikomeye mu bice bitandukanye by’Isi nk’ikimenyetso cyerekana ko bongeye kugaruka. Ku mbuga nkoranyambaga zabo bari gushyiraho amafoto mashya bari kumwe muri studio bakandikaho amagambo avuga ko bongeye kunga ubumwe.
Nubwo aba baririmbyi bashobora kongera kugaruka mu muziki, Victoria Beckham ashobora kuzaba atakiri kumwe na bo kuko yatangaje kenshi ko atagishaka kuririmba ndetse no muri studio bakora indirimbo nshya ntiyari kumwe na bagenzi be.
Geri Horner (Ginger Spice), Melanie Brown (Scary Spice) na Emma Bunton (Baby Spice)
Spice Girls ifite amateka akomeye
Spice Girls ni itsinda ry’Abongereza, ryashinzwe mu 1994. Ryamamayemo abaririmbyi bakomeye nka Melanie Brown, Melanie Chisholm, Emma Bunton, Geri Halliwell, Victoria Beckham[Adams].
Spice Girls ifite amateka n’ibigwi bidasanzwe mu muziki wo ku Isi. Indirimbo zabo zakundwakajwe imyaka myinshi mu bice bitandukanye byo ku Isi ndetse kugeza ubu umuntu wese wumvise indirimbo zabo aryoherwa n’ubuhanga buzumvikanamo.
Mu 1996 iri tsinda ryo mu Bwongereza ryari rikunzwe cyane. Abakobwa bari barigize Geri Halliwell, Mel B, Mel C, Emma Bunton na Victoria (Beckham) bari ibyamamare mu buryo bukomeye ku Isi.
Nyuma y’imyaka ibiri uwitwa Geri Halliwell yarivuyemo hanyuma ahagana mu 1990 ryatangiye kutagaragara nk’uko byari bimeze mu myaka ya mbere. Mu 2007 ryabyukije umutwe rikora ibitaramo bikomeye gusa nyuma ryongera gucika intege.
Mu 2012 ryongeye kugaragara mu mikino Olympiques i Londres ariko nyuma risa n’irizimangatanye burundu.
Mu Kwakira 2015 byatangajwe ko Spice Girls igiye kuzenguruka Isi ikora ibitaramo ifatanyije na Backstreet Boys gusa ntibatangaje igihe gihamye bizabera.
Mel B yavuze ko bashobora kuzakora igitaramo gikomeye bizihiza isabukuru y'imyaka 20