Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, April 06, 2016

Orchestre Impala igiye kumurika album ya mbere ibumbiyeho indirimbo zakunzwe

itsinda ry’abacuranzi bubatse amateka muri Orchestre Impala de Kigali bagiye kumurika album ya mbere ibumbiyeho indirimbo nshya n’izakunzwe mu myaka mirongo ine ishize.

Orchestre Impala yashinzwe n’abaririmbyi barindwi mu 1974. Mu batangije Impala harimo Sebanani , Soso Mado, Kali wa Njenje , Maitre Rubangi, Fidèle Jacard, Semu Jean Berechimas, Gasigwa Abdukatifu bahimbaga Tubi Lando na Sebigeri Paul [Mimi La Rose].
Orchestre Impala izwi cyane mu ndirimbo zakanyujijeho Anita Mukundwa, Abagira amenyo, Iby’Isi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane n’izindi n’ubu zigikunzwe bikomeye.
Mu myaka 42 Orchestre Impala imaze ikora umuziki, nta CD ibumbiyeho indirimbo zayo yigeze isohoka, ni nayo mpamvu yatumye Mimi La Rose na Fidèle Jacard[bakiriho mu bayishinze] batekereza gukora album.
Impala zimaze gucuranga indirimbo zirenga magana atatu zakunzwe nk’uko Fidèle Jacard yabibwiye IGIHE, gusa ngo bifuza ko bakora igitaramo kinini cyo gushyira hanze album izaba ikubiyeho izakunzwe cyane n’inshyashya.
Ati “Uyu mwaka turifuza gukora CD iriho indirimbo zacu zose zakunzwe, ni ubwa mbere tugiye gukora album kandi ndakekaba abantu bazayikunda.”
Kuri album ya mbere batarabonera izina, hazasohokaho indirimbo nshyashya zirimo izamaze kujya hanze n’izikiri gutungantwa. Ati “Turi gushakisha uko twakora izindi ndirimbo nshyashya, hari izo twakoze nazo zizaba ziri kuri iyo album ya mbere twifuza gukora.”

Abacuranzi ba Orchestre Impala bavuga ko bubuye gahunda y’ibitaramo bihoraho mu Mujyi wa Kigali ndetse ngo bizajya binabera mu bice bya kure y’umujyi mu dusentire mu cyaro.
Ngenzi Fidele [Fidèle Jacard] ati “ Icyo twifuza ni ugukora ibitaramo u Rwanda rwose, ikibazo dufite kugeza ubu ni uburyo bwo kubona imodoka idutwara twese nka orchestre”
Mimi La Rose umwe mu bashinze Orchestre Impala yo hambere
Munyanshoza ni umwe mu bahanzi bashya binjiye muri Orchestre Impala