Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, May 23, 2016

Byari ibicika mu gitaramo cya PGGSS5 i Karongi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star 6 byakomereje mu Karere ka Karongi aho abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa biyeretse abafana n’akanama nkemurampaka baririmba mu buryo bwa Semi Live.

Abakunzi ba muzika bo mu Mujyi wa Karongi bishimiye kongera gutarama n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6.
Iki gitaramo cyabereye mu gasentire ka Rubengera habura ibirometero bime ngo ugera mu Mujyi wa Karongi. Nk’ibisanzwe bitabiriye ari benshi cyane ndetse mbere gato y’uko gitangira bakaba bagaragaza ko bari banyotewe no kongera gutaramana n’abahanzi bahatanira iri rushanwa.
Mu mwaka wa 2014 iri rushanwa riyoboye ayandi mu muziki mu Rwanda ntabwo ryaciye muri aka karere, ryagarutse muri 2015 ndetse ryosojwe ryegukanywe na Butera Knowlesss ukorera umuziki muri label ya Kina Music.
Knowless Butera wegukanye igikombe muri 2015 azasimburwa n’umwe mu bahanzi hagatai ya Bruce Melody, Christopher, Young Grace, Urban Boyz, Allioni,Umutare Gaby, Jules Sentore, Bruce Melody, TBB, na Danny Vumbi.
Abahanzi bahatanira iri rushanwa bageze mu Mujyi wa Karongi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane aho bakoreye imyitozo ya nyuma baniyereka abafana babo muri bimwe mu bice by’Umujyi bagiye banyuramo.
Uganiriye na bamwe mu baturage bo muri Karongi, buri wese usanga agaragaza ko afite amashyushyu yo kubona umuhanzi ashyigikiye muri iri rushanwa ndetse benshi mu baturage bamaze kugerwaho n’inkuru y’uko aba bahanzi bari mu Karere kabo bityo bose bakaba biteguye kwerekeza ahitwa i Rubengera ahari bubere igitaramo cya semi live.
Igitaramo cya Roadshow i Karongi ni icya Kabiri mu bitaramo umunani bigomba kubera hirya no hino mu gihugu. Abahanzi bose bameze neza ndetse biteguye gutaramana n’abafana babo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016.
Buri muhanzi kandi yakoze iyo bwabaga mu myiteguro kugira ngo aze gusubira i Kigali hari icyiyongeye ku musaruro we ari na wo uzashingirwaho mu kugena uwahize abandi.
- Abakunzi b’umuziki batangiye gususurutswa na MC Anita mbere y’uko abahanzi batangira kwiyereka abafana.
Christopher mu bahanzi biteguye gususurutsa PGGSS i Karongi
Khalifan, Safi na Young Grace mbere y'uko igitaramo cya PGGSS gitangira
Uncle Austin, Platini na Tom Close bitabiriye PGGSS i Karongi
Ubuyobozi bukuru bwa Bralirwa bwari bwaje kwihera ijisho
Abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu ni:
- Umutare Gaby
- Bruce Melodie
- Danny Nanone
- Urban Boyz
- Jules Sentore
- Young Grace
- Allioni
- Christopher
- Danny Vumbi
- TBB
- Allioni ni we ubimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro. Mu ndirimbo ze nka "Umusumuri" na ’Pole Pole’; abafana b’i Karongi bamweretse ko yaje mu irushanwa bamukeneye. Yakurikijeho iyitwa "Impinduka" ari nayo yasorejeho.

- Umuhanzi Jules Sentore asesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ze ziganjemo izirimu njyana ya Gakondo. Ahavuye avuze ko yizuza igikombe bose bamuha amashyi.

- Urban Boyz ni bamwe mu bahanzi bishimiwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo zabo nka "Till I Die na Soroma Nsorome". Nabo bavuye i Karongi bavuze ko bifuza kwegukana igikombe cya PGGSS.
- Bruce Melody asesekaye imbere y’abafana mu ndirimbo ze zirimo "Ndakwanga", "Umutwe" na Ndumiwe. Nawe avuze ko imyaka itatu amaze mu irushanwa yumva bigeze ngo ahabwe igikombe.
- Umutare Gaby mu ndirimbo "Mesa Kamwe", "Urangora" na "Ntunkangure", aririmbye mu buryo bwa semi live asoza aririmba mu ijwi rye bwite anavuga ko yaje mu irushanwa kwigaragaza nk’umuhanzi ushoboye.
- Umuririmbyi Danny Vumbi uje mu irushanwa ku nshuro ya mbere yageze i Karongi abaririmbira "Ni Uwacu", "Ni Danger", n’izindi ze zakunzwe.
- TBB mu ndirimbo zabo "Vuza Ingoma", "Mbwiza Ukuri" n’izindi bari kwiyerekana i Karongi bavuga ko na bo ari abahanzi bakwiye guhabwa amahirwe muri Primus Guma Guma.
- Danny Nanone asesekaye imbere y’abakunzi b’umuziki i Karongi asukiranya amagambo y’abaraperi mu ndirimbo ze. Ahereye ku yitwa "Njye Ndarapa". Ayisoje asaba afana kuzamura amaboko bakerekana ko bashyigikiye injyana ya Hip Hop. Danny ahise akurikizaho indirimbo "Tubiziranyeho yakoranye na Urban Boyz.
Mu ndirimbo "Ikirori" ifite umudiho ukomeye, Danny Nanone abashije guhagurutsa ibihumbi by’abafana bitabiriye PGGSS ya 6. Abafana bose bamufashije kuyiririmba ari nako basimbukira mu kirere bayibyina.
- Young Grace na we ukorera umuziki muri Incredible Music aje avuga ko ari we mukobwa wa mbere mu Rwanda uhataniye Primus Guma Guma Super Star inshuro nyinshi. Yaririmbye iyitwa "Super Fly", "Ataha he" asoreza ku yitwa "Hangover".
- Christopher ni we usoje igitaramo cya PGGSS mu Mujyi wa Karongi. Ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane mu ndirimbo ze nka "Agatima", "Dutegereje Iki". Mu ndirimbo ye "Birahagije", Christopher abashije gushimisha abakunzi be mu buryo bukomeye. Asoje igitaramo bose baririmbana na we ndetse indirimbo ze zose bamufashaga kuziririmba.