Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, April 04, 2016

McKinstry afite icyizere cyo kujya muri Gabon

Umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry afite icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0.
Umutoza w'amavubi, Jonathan McKinstry asanga Amavubi afite amahirwe yo kuba aya 2 mu itsinda....

Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Nshuti Savio, Sugira Ernest watsinze bibiri, Omborenga Fitina na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.
Nyuma y’umukino , umutoza w’Amavubi yavuze ko bagiye gushaka uko baza mu makipe yabaye aya kabiri yitwaye neza, aho bakurikira Ghana igihe babasha kwitwara neza imbere ya Mozambique muri Kamena.
"Tugiye gushaka uburyo twazaboneka mu makipe yitwaye neza, muyabaye aya kabiri mu matsinda Kuburyo tuzakurikira Ghana kuko kuri ubu nibyo bishoboka. Gusa ibyo birasaba ko tubyikorera ubwacu. Tuzakira Mozambique muri Kamena, aha tugomba kubizirakana ko dukeneye aya manota atatu kandi nitubigeraho tuzaba dufite amahirwe yo gukomeza, ubundi dutegereze turebe uko bigenda."
Umutoza w’amavubi, Jonathan McKinstry asanga Amavubi afite amahirwe yo kuba aya 2 mu itsinda....
Sugira Ernest watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, na we yatangaje ko ashimishijwe no gufasha ikipe y’igihugu gutsinda uyu mukino, kandi ngo amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 yiyongereye.
"Ni ibintu bishimishije kuri buri munyarwanda wese kandi natwe muri rusange. Biranshimishije cyane kuba mbashije gufasha ikipe yanjye gutsinda ibitego bitanu nubwo twatsinzwe umukino ubanza. Ni amahirwe mesnhi yiyongereye kuba twajya mu gikombe cya Afurika nk’abandi kandi urugendo ruracyari rurerure, turacyakomeje kuko dufite n’iyindi mikino. Ku giti cyanjye ndishimye."
Sugira Ernest yatsinze igitego cyahesheje Amavubi gutangirana amanota 3 muri iri jonjora i Maputo muri MozambiqueSugira Ernest yatsinze igitego cyahesheje Amavubi gutangirana amanota 3 muri iri jonjora i Maputo muri MozambiqueSugira Ernest waherukaga gutsinda ibitego bibiri Gabon muri CHAN, yanatsinze kandi mu mikino Amavubi yahuyemo na Mozambique na Ethiopia mu mwaka ushize.
Ghana ikaba ikomeje kuyobora itsinda H n’amanota 10, izigamye ibitego 9 mu gihe u Rwanda rufite amanota 6 runganya n’Ibirwa bya Maurice.
U Rwanda ruzigamye ibitego 4 naho Maurice ifite umwenda w’ibitego 9 mu gihe Mozambique ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma, ari wo wa kane.
Uretse itsinda I ririmo Gabon izakira irushanwa, amakipe abiri azaba yaritwaye neza kurusha ayandi mu matsinda, aba aya 2, aziyongera kuri 13 yabaye aya mbere mu matsinda, abe amakipe 15.