Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, April 04, 2016

Nyuma yo kubura icyerekezo muri muzika kuri ubu ubu ni umudozi(Designer) uhamabaye w'imyenda nyafurika


Nyuma yo kubura icyerekezo muri muzika kuri ubu ubu ni umudozi(Designer) uhamabaye w'imyenda nyafurika


Rukundo Alain Andriss uzwi ku izina rya Ellavy ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko nyuma yo gucikiza amashuri ye mu mwaka wa 4 w’amashuri y’isumbuye agakora umuziki ntibimuhire kuri ubu yabonye icyerekezo gihamye mu kwihangira umurimo.

Uyu musore  yihangiye imirimo  nyuma yo kuva mu bu Dj ndetse n’ubuhanzi kuri ubu akaba akora ibijyanye n’ubugeni bwo  kudoda imyenda ya kinyafurika  yaje no gushinga Company yitwa Kitenge African Fashion Design  iherereye i Nyakabanda ahateganye na Kizito.

Mubijyanye no mubyo uyu musore akora harimo :Kudoda  imyenda akayihindura kinyafurika,Gukora amashakoshi,inkweto ndetse no gushushanya ku ma table yo gutaka munzu .Iyi Company imaze ighe kingana n’amezi 8 itangiye uyu musore kuriwe ngo asanga hari byinshi amaze kugeraho  ari nayo mpamvu ashishikariza urubyiruko  bagenzi be gukura amaboko mu mifuko bakihangira imirimo kuko aribo mbaraga z’ejo hazaza.

Ellavy kandi ngo kuba atarahiriwe no gukora umuziki suko atarashoboye ahubwo siho umugisha we wari uri  , mu bijyanye nuko yatangiye avugako yabanje gukorera ababyeyi be nyuma nawe akaza kubona igishoro akitangirira iye Company  kuri ubu ifite aho imaze kugera kandi ifite n’icyerekezo gihamye.

Mu kiganiro na Salamawowe Ellavy yatangajeko  Kitenge African Fashion Design ubu ifite abakoze   bagera kuri 4 ahemba akaba anateganya kongeramo abandi no kwagura bimwe mu bikorwa bye.
Muri iyi Company kandi hari abastar  batandukanye  uyu musore umaze kubaka izina muri uyu mwuga akorana nabo mu bijyanye no kubambika aha twavuga nka:Tom close  umuhanzi wegukanye  irushanwa rya Primus guma guma  super star kunshuro yayo ya mbere,Tidjara Kabendera umunyamakuru mu biganiro bitandukanye kuri Radio na Televiziyo y ‘Igihugu,Phill peter uyu musore nawe azwi mubiganiro bya show biz kuri Radio Isango star, Sandrine Isheja uyu mukobwa ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera ibiganiro bye byakunzwe na  benshi akaba akaora kuri Kiss Fm, Kate gustave uyu musore nawe ukora  ibiganiro bya show biz akaba anakunda kuba umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye akaba akora kuri Radio 10 aba akaba aribo uyu musore uzwi ku izina rya Ellavy akorana nabo mubijyanye no kubambika.

Ellavy kandi no mu muziki yagacishijeho dore ko yakunze gukora indirimbo kugiti cye n’ubwo zitagiye zimenyekana cyane ariko nk’indirimbo Preave  yahuje abahanzi batandukanye aribo:Fire man,Dany nanone,Dj pius,Edouce,Ciney,Kadunde style.
Mubyo uyu musore yishimira amaze kugeraho harimo ibyuma by’umuziki akodesha mu birori bitandukanye ndetse no kuba abasha kwicyemurira ibibazo bitandukanye yacyemurirwaga n’ababyeyi be. Ellavy avuga ko ahura n’imbogamizi z’abashaka kumuca intege cyane cyane urubyiruko bagenzi be .


Uyu musore kuri ubu ngo abona noneho yarabonye icyerecyezo cy’ubuzima gihamye ibyo byose akaba abikesha Leta y’Urwanada idahwema gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo kanda akaba ashimira Imana kuko niyo ishobora byose kandi yizeyeko ntakidashoboka.Nubwo amaze kugira aho yigeza aracyashimira n’ababyeyi be kuko  ngo abona bakimuba hafi mukumuha ubufasha butandukanye .