Abakobwa babiri bamenyekanye mu rwanda babikesha ibikorwa bya Nyampinga aribo Sandra Teta na Miss Vanessa bayobotse umwuga w'itangazamakuru.
Aba bakobwa bamaze igihe kitari gito bagaragara nk'inshuti ndetse no mu bikorwa bitandukanye bagiye bategura ubu bamaze kwinjira mu itangazamakuru aho bazajya bakora ikiganiro kuri televiziyo.
Nkuko byatangajwe na banyiri ubwite, ngo guhera ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2016 nibwo bazatangira ikiganiro cyabo’ Rwandaful’ Ikiganiro kizajya kinyura kuri TV10.Kuri gahunda y'icyo kiganiro kikazajya kinyura kuri iyo televiziyo buri cyumweru guhera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro, mu rurimi rw’icyongereza.
Avuga aho bakomoye iki gitekerezo, Sandra Teta yatangaje ko bakigize nyuma yo kubona ko manda ya Raissa ku nshingano ze nk’igisonga cya Miss Rwanda 2015 irangiriye, batekereje ikindi kintu bakora cyagirira igihugu akamaro.
Ati “ Urabona Vanessa umwaka we w’inshingano za Miss wari urangiye, twahisemo gushaka ikindi kintu twakora cyarushaho gukomeza kumenyakanisha igihugu, dutekereza gufatanya ikiganiro kivuga ku byiza bw’u Rwanda.”
Sandra Teta yongeyeho ko iki kiganiro kizajya kivuga ku ngingo zose abantu bakeneye kumenyaho amakuru yerekeranye n’u Rwanda.
Ati “ Tuzajya tuvuga ku bukerarugendo, umuco, imyidagaduro, politiki n’ibindi. Muri rusange ni ibintu byose bigaruka ku byiza by’u Rwanda. Nguhaye urugero nka kuriya Knowless ari mu marushanwa ya Kora Awards, dushobora gukora ikiganiro kigaragaza uburyo na bagenzi be bagomba kubiharanira, dushobora gukora ikiganiro kivuga ku buryo u Rwanda rwakiriye irushanwa rya CHAN 2016 n’inyungu rwakuyemo, …. »Abajijwe impamvu akunda kugaragara cyane akorana na Vanessa mu bikorwa bitandukanye, ndetse akaba ariwe yahisemo ko bakorana ikiganiro ’Rwandaful’, Sandra Teta yatangaje ko impamvu ari uko asanzwe ari inshuti ye kandi bakanahuza muri byinshi.
Ati “ Tumaze imyaka 2 turi inshuti. Namuhisemo kubera ko dusa n’abahuza muri byinshi, cyane cyane mu myumvire kandi binaterwa n’umubano dufitanye. Nasanze ubushobozi n’ibisabwa byose abyujuje, mpitamo ko ariwe twakorana. ”
Bagamije kumenyekanisha u Rwanda i mahanga no gukurura ba mukererugendo
Uwase Vanessa Raissa , we yatangarije inyarwanda.com ko yahisemo gufatanya na Sandra Teta kuko kubwe ngo abishyize hamwe bagera kuri byinshi. Ibi ngo ninabyo byatumye we na Sandra Teta bashyira hamwe imbaraga ngo bakore ikiganiro cyihariye kizatuma abatazi ibyiza by’u Rwanda babisobanukirwa kurushaho ariko ahanini bakibanda ku banyamahanga.
Miss Uwase Raissa Vanessa(i bumoso) na Miss Sandra Teta bazajya bafatanya muri' Rwandaful show'
Ati “ Impamvu ikiganiro kiri mu rurimi rw’icyongereza ni uko ahanini audience yacu(abo cyane tugamije kwereka) ibyiza by’u Rwanda ni abanyamahanga. Twanze ko bazajya bakireba bagakenera gusobanuza ibigikubiyemo, tugishyira mu cyongereza. Nk’umunyamahanga waba ari kurebera TV 10 kuri Canal +, akabasha kumva ibikubiye mu kiganiro, ashobora gukururwa n’ibyiza bitatse u Rwanda tuba twavuzeho, akaba yaza kubyirebera, igihugu kikabyungukiramo.”
Kuba kizajya kinashyirwa ku rubuga rwa youtube, kikanacishwa kuri TV 10 ibasha no kugera mu mahanga kuko iri kuri CANAL+, Vanessa avuga ko aribwo buryo basanze buzafasha ikiganiro cyabo kuba mpuzamahanga, kigafasha u Rwanda gukurura ba mukerarugendo ndetse n’abashoramari.
Kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda Vanessa ahamya ko byamufunguriye amarembo
Gutegura ibitaramo, gutangira gukora ikiganiro nk’icyo azajya afatanya na Sandra Teta, n’ibindi bikorwa azakomeza gukora , Vanessa ahamya ko byose yabigezeho bitewe no kuba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2015.
Ati “Kumenyekana kubera amarushanwa ya Miss Rwanda byatumye menyana n’abamfasha kugaragaza no gukoresha ubumenyi mfite, ndetse n’iki gitekerezo cyo gukora ikiganiro niho cyavuye. Iyo ntitabira Miss Rwanda , abategura iki kiganiro ntabwo bari nkumpitamo mu gihe batari kuba bambonye ko nzi kuvuga, kwitwara neza imbere ya camera ,…”
Vanessa anahamya ko nubwo manda ye nk’igisonga cya Miss Rwanda 2015 yarangiye, ikiganiro ‘Rwandaful’ ngo nacyo ni undi musanzu we nk’umunyarwandakazi mu guteza imbere u Rwanda no kurumenyekanisha.