Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, January 22, 2016

Young Grace yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Hangover” afatanyije na Bull Dogg (Reba VIDEO

vlcsnap-2016-01-21-06h46m31s253

Umuraperikazi Abayizera Grace wamenyekanye muri muzika nka Young Grace, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Hangover” yafatanyijemo n’umuraperi Bull Dogg.
Young Grace, ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo “Hangover” yadutangarijeko umwaka wa 2016 ari umwaka wo gukora cyane ndetse no kuvugwa mubyiza gusa, ibibi yavuzweho bikibagirana kuko ari ibyahise, yagize ati “uyu ni umwaka wo gukora ibyiza no kuvugwaho ibyiza gusa, sinzongera kugaragara mu bibi.”
Amashusho y’indirimbo, Young Grace yise “Hangover” avugako yamutwaye imbaraga nyinshi ndetse akanaba ari n’imwe mu ndirimbo yitayeho mugukora amashusho agamije kwerekana itandukaniro n’indi myaka.