Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, January 22, 2016

Celine Dion yasezeye bwa nyuma umurambo w’umugabo we



Inshuti n'abavandimwe baje kwifatanya na Celine Dion
Inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya na Celine Dion
Ku itariki ya 14 Mutarama 2016 nibwo Celine Dion yabuze umugabo we bari bamaranye imyaka igera kuri 22 bashyingiranywe dore ko babanye kuva mu Ukuboza 1994.
Mu kiliziya yitwa Notre-Dame Basilica iherereye mu Mujyi wa Montreal, niho habereye uwo muhango wo gusezera nyakwigendera. Muri uwo muhango hakaba hanagaragaye umubyeyi wa Celine Dion.
Thérèse Dion w’imyaka 88 nawe yari mu baje kwifatanya n’umukobwa we Celine Dion mu gusezera bwa nyuma umurambo w’umugabo we.
Mutarama 2016 ni umwe mu myaka itazigera yibagirana kuri Celine Dion. Kuko nyuma y’iminsi ibiri gusa umugabo we apfuye, musaza we Daniel Dion nawe yahise yitaba Imana nawe azize Cancer.
Ku rukuta rwe rwa Twitter Celine Dion akaba yasabye amafana be bari hirya no hino ku isi ko baza gukurikirana umuhango wo guherekeza umugabo we kuri internet kuri uyu wa gatanu.
Hano byari 1994 Celine Dion na René Angélil bagitangira gukundana
Hano byari 1994 Celine Dion na René Angélil bagitangira gukundana
Mu 1994 nibwo basezeranye imbere y'Imana
Mu 1994 nibwo basezeranye imbere y’Imana
Rene Charles Angelil umuhungu wabo yari ahari
Rene Charles Angelil umuhungu wa Rene atabyaranye na Celine Dion yari ahari
Thérèse Dion w’imyaka 88 yahageze
Thérèse Dion w’imyaka 88 yahageze
Daniel Dion musaza wa Celine Dion witabye Imana
Daniel Dion musaza wa Celine Dion witabye Imana
Celine Dion avuga ko aho waba uri hose ku isi, bishobora gushoboka ko wakurikirana umuhango wo guherekeza umugabo René Angélil
Celine Dion avuga ko aho waba uri hose ku isi, bishobora gushoboka ko wakurikirana umuhango wo guherekeza umugabo René Angélil