Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Messi yashimangiye ko akwiye Ballon d’Or ya 5, Zidane atangira ubutoza anyagira Deportivo 5-0

Mu gihe umupira wa zahabu (Ballon d’Or) uhabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka utangwa kuri uyu wa mbere, rutahizamu w’umunya-Argentine umaze kuwutwara inshuro 4 yashimangiye ko n’uwa gatanu awukwiye atsinda ibitego 3 wenyine mu mukino ikipe ya FC Barcelona yatsinzemo Granada ibitego 4-0.
Lionnel Messi arahabwa amahirwe menshi yo gutwara ballon d’or y’uyu mwaka ahataniramo na Cristiano Ronaldo ndetse na mugenzi we bakinana muri FC Barcelona Neymar Junior.
Iyi naramuka ayitwaye izaba ari iya gatanu atwaye, ikintu kitigeze gikorwa n'undi mukinnyi wese mu mateka y'umupira w'amaguru kugeza ubu.
Amahirwe menshi ahabwa araturuka ku buryo yitwaranye neza  n’ikipe ye ya FC Barcelona akayifasha gutwara ibikombe 5 byose yakinnye mu mwaka wa 2015 birimo UEFA Champions league, La Liga,Copa Del Rey, Spanish Super Cup ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe.


Is that heavy? Messi poses with his four Ballon d'Or trophies ahead of kick-off
Ku mipira 4 ya zahabu afite, Messi ashobora kongeraho uwa 5 agaca agahigo kazagora buri wese gukuraho mu myaka ya vuba
Ibyo kuba ahagaze neza kandi, uyu mugabo w’imyaka 28 yabishimangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 9 Mutarama ubwo yatsindaga ibitego 3 wenyine mu mukino wa shampiyona y’iguhugu cya Esipanye, Liga yakinwaga ku munsi wayo wa 18 bakina na Granada.
Ni umukino Lionnel Messi yigaragarijemo cyane atsinda ibitego 3 mu gihe icya kane cyatsinzwe na Neymar Junior ku munota wa 83 w’umukino.
Barcelona forward Lionel Messi (centre) scored a stunning hat-trick against Granada in La Liga on Saturday
Messi yigaragaje cyane atsinda Granada ibitego 3 wenyine
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 11 Mutarama 2016, ni bwo i Zurich mu Busuwisi ahari icyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi, FIFA hari bubere imihango yo guhemba abakinnyi, abatoza , abayobozi ndetse n’abandi bantu bitwaye neza bakaba indashyikirwa muri ruhago mu mwaka ushize wa 2015.
Zinedine Zidane yatangiye umwuga w’ubutoza anyagira Granada 5-0
Nyuma yo kugirwa umutoza mukuru mukuru mu ikipe ya Real Madrid asimbuye Raphael Benitez, Zinedine Zidane wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsinze umukino we wa mbere yatoje.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 9 Mutarama , ku kibuga cya Real Madrid Santiago Bernabeo.
Muri uyu mukino, ikipe ya Real Madrid yatozwaga bwa mbere na Zinedine Zidane wahoze atoza ikipe y’abana y’iyi kipe, yatsinze Deportivo La Coruna ibitego  5-0.
Zidane yatoje umukino we wa mbere muri Real Madrid  awutsinda anyagiye Granada
Ibitego bitanu bya  Real Madrid byatsinzwe na  Karim Benzema watsinze ibitego bibiri, icyo ku munota wa 15 n'icya 5 yatsinze ku munota wa 90 ndetse  Gareth Bale watsinze ibitego bitatu; icya 2 ku munota wa 23, uwa 49 ndetse n'icya gatatu cye cyari icya muri uwo mukino yatsinze ku munota wa 63.
Gareth Bale yafashije Zidane gutangira atsinda amutsindira ibitego 3 wenyine
Gareth Bale yatsinze ibi bitego mu gihe byavugwaga ko atishimiye iyirukanwa rya Raphael Benitez wari waramwimitse ndetse bikaba byaravugwaga ko ashobora kugurishwa mu ikipe ya Manchester United nyamara Zinedine Zidane akaba yaratangaje  ko nta kibazo Gareth Bale azagira muri Real Madrid (Zidane) akiri  umutoza.
Mu yindi mikno yabaye muri shampiyona y'igihugu cya Esipanye, Getafe yatsinze Real Betis igitego 1-0, Sevilla itsinda Atletico Bilbao 2-0 na ho Levante itsinda Rayo Valecano ibitego 2-1.
 
Kugeza ubu FC Barcelona ni iya mbere n’amanota 42 igakurikirwa na Atletico Madrid ifite amanota 41 mu gihe Real Madrid ari iya gatatu n’amanota 40.
Messi yashimangiye ko akwiye Ballon d’Or ya 5, Zidane atangira ubutoza anyagira Deportivo 5-0 Messi yashimangiye ko akwiye Ballon d’Or ya 5, Zidane atangira ubutoza anyagira Deportivo 5-0 Reviewed by Unknown on Sunday, January 10, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.