Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, January 22, 2016

Leta y’u Burundi yavugishijwe amangambure n’ibyobo ishinjwa ko yahambyemo abantu yishe

burundi-violence
Mu mpera z’ukwezi ku Ukuboza umwaka ushize nibwo abaturage bo mu mujyi wa Bujumbura batangarije radio RFI ko bafite impungenge z’uko isaha n’isaha bashobora kwicwa bagatabwa mu byobo rusange  bimaze gutahurwa mu gace ka Mpanga, mu gihe abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bakomeje kuvuga ko ibi byobo bihari, Leta nayo ikomeje gutanga ibisobanuro ibihakana yivuye inyuma.

Ibi byobo bikaba byaratangiye kukekwa nyuma y’igitero cyagabwe ku nkambi 3 za gisirikare kuwa 11 Ukuboza 2015, Leta igatangaza ko hishwe abantu 79 Sosiyeti sivile n’abaturage muri rusange bakavuga ko barenga ijana.
burundi-violence
Kuri uwo munsi kandi, bitangazwa ko abasirikare n’abapolisi ba Leta bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu, nyuma yaho abafashwe ku ngufu bagasambanywa baburiwe irengero, bikekwa ko nabo baba barashyizwe muri ibyo byobo.
Mu kunyomoza aya makuru, umuvugizi mukuru muri Perezidansi, Willy Nyamitwe, avuga ko nta bantu bahambwe mu cyobo rusange cyangwa ngo abashinzwe umutekano bafate abagore ku ngufu.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo Ijwi rya Amerika,Willy Nyamitwe yavuze ko mu muco w’abarundi bisanzwe bizira ko abantu benshi bahambwa hamwe cyangwa ngo abashinzwe umutekano babe bafata abagore ku ngufu.
Willy Nyamitwe n’abandi bayobozi batandukanye, batangaje ibi bahakana, mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zihamagarira Guverinoma y’u Burundi gucisha make ikemera ko mu gihugu haba iperereza ku bwicanyi buvugwa mu gisagara cya Bujumbura ndetse ko na Leta ishobora kuba iburi inyuma.
Mu gihe USA ishyira ku gitutu Guverinoma y’u Burundi,  Perezida Nkurunziza yasabye itsinda rya ONU ryaje gukora iperereza mu Burundi gukorera mu ntara aho gukorera mu mujyi i Bujumbura.
Uku kohereza iri tsinda gukorera iperereza mu ntara  byateye benshi urujijo dore ko ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa i Bujumbura aho Nkurunziza yanga ko bagera.