Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, January 21, 2016

Jacques: “Kwitwara neza tubikesha Perezida Kagame”. Byinshi babwiwe na Perezida mbere y’umukino


Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gukina igikombe cya CHAN, Jacques Tuyisenge yatangaje ko kwitwara neza muri iri rushanwa kugeza ubwo babonye tike ya ¼ babikesha perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Amavubi yaraye abonye tike ya ¼ cya CHAN nyuma yo gutsinda Gabon ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri stade Amahoro i Remera.
Jacues Tuyisenge ahanganye n'umukinnyi wa GabonJacues Tuyisenge ahanganye n’umukinnyi wa Gabon
“Twariteguye neza mu by’ukuri ariko akarusho kariho ni uko abayobozi bose bakuru b’igihugu baradushyigikiye harimo na Nyakubahwa perezida w’igihugu Paul Kagame ni we muntu udushyigikiye cyane muri iyi CHAN kuko buri gihe ubutumwa bwe butugeraho budusanze muri locale. Ni we muntu wa mbere, navuga, nanashimira kuko aradushyigikira tuzi ko ari inyuma yacu, mbese n’icyo kintu navuga, ndamushimira cyane.
Yatubwiye [Perezida Kagame] ko tumaze kuzamura urwego rwacu, aho tugeze urwego rwacu ni rwiza ariko hari ibintu byinshi byo guhindura, yagiye atubwira ko dushaka ibyo duhindura, aratubwira ati ni byo koko turigukina neza urwego rwacu rwarazamutse ariko tugomba kugira utuntu tumwe na tumwe duhindura kugira ngo tubashe kugera ku rwego rwiza.Ndumva aribwo butumwa yaduhaye, yatugejejeho kandi twarabwakiriye.
Jacues Tuyisenge, kapiteni w'AmavubiJacues Tuyisenge, kapiteni w’Amavubi
Urabona agira analyse [ubusesenguzi] ze nk’umuyobozi kuko ibintu bya football arabizi cyane, aranabikurikira cyane, aba afite analyse ze aravuga rimwe na rimwe hari ukuntu dutinda gutanga imipira yihuta, yayindi itambuka ku bantu babiri, dutinda kuzitanga, turakina ariko tukibagirwa gutanga ya ballon ihita itambuka kuri ba myugariro babo, ku buryo duhita duhindukira tugasanga duhuye n’izamu ryabo.Ni ibyo yagiye aduhereza.
Ubutumwa naha abanyarwanda, ndabashimira, ndabashimira cyane cyane mbikuye ku mutima kuko bari kudushyigikira muri ino CHAN, nibo ba mbere bari kuduha imbaraga guhera ku munota wa mbere badufana kugera ku munota wa nyuma , ndabashimira pe, ndabashimira cyane abanyarwanda bose, bakomeze badushyigikire kuko imbaraga zabo turazikeneye muri ino CHAN.”- ”- Jacques Tuyisenge.
Abafana b'Amavubi baba babukereye ku mikino yayo...Abafana b’Amavubi baba babukereye ku mikino yayo...
Amavubi azagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016 akina na Maroc mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere, aho inota rimwe rizaba rihagije kugira ngo Amavubi yizere kuzamuka ayoboye itsinda, atitaye ku bizava mu mukino uzahuza Gabon na Cote d’Ivoire.