Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, January 20, 2016

Congs Rwanda:Amavubi adwinze Ibisamagwe bya Gabon, niyo ya mbere abonye ticket ya 1/4!!

Abafana b'ingeri zitandukanye mu byishimo bikomeye bafana Amavubi atabatengushye uyu munsi
Mu mukino utandukanye cyane n’uwabanje bakinnye na Cote d’Ivoire, Amavubi kuri uyu wa gatatu, abifashijwemo n’abafana b’umurindi udasanzwe, yigaragaje cyane, guhererekanya neza, guhagarara neza no kubyaza umusaruro
amwe mu mahirwe yabonetse, byatumye abona ibitego bibiri kuri kimwe cya Gabon. Amavubi niyo ya mbere yahise abona ticket ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’iri rushanwa rya CHAN.
Stade yari yuzuye kuri uyu mukino w'u Rwanda na Gabon
Stade yari yuzuye kuri uyu mukino w’u Rwanda na Gabon
Nibwo bwa mbere mu mateka Amavubi arenze amatsinda y’imikino y’umupira w’amaguru nyafrica y’abakuru. Amavubi kandi niyo kipe ya mbere abonye Ticket yo gukomeza muri 1/4 muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane ribera mu mijyi ya Rubavu, Huye na Kigali.
Amavubi yatangiranye imbaduko, ku munota wa mbere gusa yahise abona Corner kick, ndetse mu minota itanu ya mbere yari amaze gutera corners ebyiri.
Jacques Tuyisenge, Iranzi Jean Claude, Fitina Omborenga na Celestin Ndayishimiye bigaragaje cyane, Amavubi ahererekanya neza kandi asatira cyane yerekana ubuhanga iterekanye ku mukino wa Cote d’Ivoire.
Muri iki gice ku munota wa 21 Sugira Ernest yahushije igitego ku mupira yari ahawe uvuye ku ruhande rw’iburyo, abakinnyi ba Gabon nka Cedriv Ondo na Allen Dorian Nono nabo bigaragaje cyane mu kugerageza gusatira.
Amavubi yihariye umupira, ahererekanye neza, arasatira cyane, abafana bakora icyabazanye ku buryo butagaragaye mbere, umupira urashyuha cyane kandi unogera amaso y’abafana b’abanyarwanda.
Ku munota wa 41, Jacques Tuyisenge yakoze akazi gakomeye azamukana umupira baramutega ariko aba yawuhereje Sugira Ernest uyu munsi wari wabonye amahirwe yo kubanzamo ahita awutsindamo igitego kiza bajya kuruhuka Amavubi ari imbere.
Mu gice cya kabiri, umutoza Johnny McKinstry yasimbuje Innocent Habyarimana hinjiramo Nshuti Dominic Savio wa Rayon Sports.
Ku munota wa kabiri gusa w’iki gice, Ernest Sugira yafashe umupira acenga abantu babiri arekura ishoti ari kure umuzamu Yves Stephane Moto ntiyarabukwa.
Byari nyuma gato cyane y’uko Sugira kandi ahusha ikindi gitego ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge.
Amavubi yakomeje kandi gusatira no guhererekanya neza, gusa ku munota wa 14 w’igice cya kabiri Aaron Salem Boupendza yiba umugono Amavubi atsinda igitego cy’umutwe kuri coup franc yari itewe neza na Dorian Nono.
Amavubi yakomeje guhererekanya neza, Nshuti Dominic Savio wari wasimbuye azonga cyane ab’inyuma ba Gabon ndetse umusore ukina hagati yugarira Tchen Djasnot Kabi amukoreraho ikosa abona umuhondo wa kabiri ahabwa ikarita itukura asiga ibisamagwe birwana n’Amavubi bituzuye.
Ku munota wa 71 Jean Claude Iranzi yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira yari ahawe neza cyane na Ernest Sugira, waje no gutorwa nk’umukinnyi w’uyu munsi.
Gabon yakomeje nayo kwihagararaho nubwo bari 10, ku munota wa 76 babonye coup franc yatewe neza cyane na Stevy Guevane Nzambe wari winjiye asimbuye, umupira ukubita umutambiko w’izamu, Amavubi arokoka atyo kunganya.
Kugeza ku munota wa nyuma Amavubi yari agikina yemye, maze abafana babyina intsinzi karahava.
Amavubi ubu akomeje kuyobora itsinda A, mu mukino ukurikiraho saa kumi n’ebyiri Cote d’ivoire iracakirana na Maroc yo yari yanganyije na Gabon mu mukino ubanza.
Jacques Tuyisenge wazonze cyane ab'inyuma ba Gabon
Jacques Tuyisenge wazonze cyane ab’inyuma ba Gabon

McKinstry ati “na Maroc sinzayijenjekera”
Nyuma y’umukino Johnny McKinstry abwiye itangazamakuru ko ashimishijwe cyane no gukomeza muri 1/4 ariko nanone agomba gushaka amanota ku mukino utaha wa Maroc, byamuhesha gukomeza ayoboye itsinda.
Mackinstry yagize ati “Turatsinze…turishimye. Turanakomeje muri 1/4 ariko ntabwo birangiye kuko urugamba ruracyakomeje. Turifuza gukomeza turi aba mbere mu itsinda. Niyo mpamvu mutakwitega ko nazajenjeka umukino utaha wa Maroc.
Abajijwe kuri rutahizamu Sugira itarabanjemo ubushize yasubije ati “ni rutahizamu mwiza. Umubiri we ubimufashamo. Yakoze ibyo mba niteze kuri rutahizamu wanjye. Akazi karacyari kose, turifuza kugerageza gutsinda amahirwe menshi, kuko abakinnyi bo hagati babagezaho imipira myiza. Niyo mpamvu, we na Danny, mbafitiye ikizere. Kandi hamwe nabo, tuzagera kuri byinshi.”
Stéphane Bounguendz utoza Gabon ya CHAN we yavuze ko atakaje umukino kuko yakinnye n’ikipe ikomeye.
ndashimira u Rwanda. Ni abasore bamaranye igihe, bituma bakina nk’abaziranye. Mugenzi wanjye ubatoza kandi yabaremye mo ikizere. Iyo ubiteranyije kuba bari imbere y’abafana babo, bituma bakina neza. Ariko nanone ba myugariro banjye bahagaze nabi byatumye rutahizamu wabo abona amahirwe menshi. Nicyo nzakosora mu mukino utaha. Ndacyafite amahirwe yo gukomeza muri 1/4, kandi muzatubona mu mukino utaha.” – Stéphane Bounguendz
Sugira uyu munsi wahawe amahirwe yo kubanzamo ari ku mupira
Sugira uyu munsi wahawe amahirwe yo kubanzamo ari ku mupira
Sugira yishimira igitego yari amaze gutsinda
Sugira yishimira igitego yari amaze gutsinda
Abafana b'ingeri zitandukanye mu byishimo bikomeye bafana Amavubi atabatengushye uyu munsi
Abafana b’ingeri zitandukanye mu byishimo bikomeye bafana Amavubi atabatengushye uyu munsiq
Sugira ashimirwa cyane n'umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye
Sugira ashimirwa cyane n’umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye
Bagenzi babo na stade yose mu byishimo
Bagenzi babo na stade yose mu byishimo