Ubusambanyi ni icyago cyugarije isi gusa n’itorero muri rusange rikaba ryugarijwe n’iki cyago kimaze gufatwa nka kanseri.
Inkomoko y’ubusambanyi:
1. Ubusambanyi buri muri kamere y’umuntu, Abagalatiya 5:19-21 haravuga ngo: Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, y’uko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.
2. Hari ubwo gusambana biterwa ni umuvumo:
Ikintu kiri mu maraso kirakomeye kugikira kuko ni uruhererekane rw’amaraso, iyo uteye inda usambana umwana uzavuka muri iyo nda azobikuba kabiri, keretse amaraso ya Yesu amubohoye. Urugero: Dawidi yasambanye na Betisheba ariko murabizi ko umuhungu we Amunoni yafashe mushiki we Tamali ku ngufu, undi muhungu we yitwa Abusalomo akaryamana n’abagore ba se byarakomeje kugeza igihe Salomo arongoye abagore igihumbi n’umwe (1001) bakwegera umutima we mu bigirwamana.
3. Hari abasambana bitari kamere gusa ahubwo hivanzemo ibikomere,
Aha twavuga nk’iyo umuntu atagize urukundo rwa se cyangwa rwa nyina, aba afite ikibazo akaba incuti n’abasore cyangwa abakobwa akisanga bamujyanye mu byaha naho atari byo yashakaga.
Aha kenshi twakwirinda gucira urubanza umuntu tutazi icyamuteye kumera gutyo, ahubwo twamusengera tukamufasha kuva muri iyo migozi ya Satani, nk’uko twavuze haruguru hari ababiterwa na satani bisanzwe. Hari ubwo satani yihisha mu bikomere, hari ubwo biba ari inkomezi z’umuvumo ( Nubwo waba utagiye kubishaka bikakwirukaho).
– Intsinzi ni iyihe?
Aho ubwo busambanyi bwaba buturuka hose haba mu maraso y’umuvumo, bwaturuka muri kamere isanzwe, bwava mu bikomere umuntu yaciyemo, intsinzi ni imwe ni ukuba muri Kristo Yesu, ukuzura Umwuka wera, ukaba ushyira ijambo ry’Imana mu bikorwa, kuko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu, nta muvumo wamufata kandi abasha gutsinda kamere, akaba icyaremwe gishya.
Ikibazo: Abakristo nubwo tuzi aho twakura intsinzi ntabwo dufite umwanya uhagije wo kwihisha muri Kristo, kuko umuntu wa 1 uba mu Mwuka wera cyane ni nka 30% hafi 70% tuba mu mubiri, urumva ko bishoboka kugwa muri izo ntege nke z’ubusambanyi mu gihe zigusanze udahagaze neza mu Mana.
NB: Abakristo turi abahanga bo kurenzaho kuko umuntu arwana nabyo, agatinda akabura n’uwo yabibwira ngo amufashe gusenga kandi yaraciye inyuma y’umugabo we cyangwa umugore we.