Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi: Polisi yarashe umuhanzi ahita apfa

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Taliki 03 Mutarama 2016, ahagana saa moya n'igice nibwo Pascal Trèsor Nshimirimana, uzwi nka Lisuba yarashwe na Polisi y'u Burundi ahitwa i Musaga, mu Majyepfo ya Bujumbura agahita apfa. 
Nk'uko RFI, Radio mpuzamahanga y'Abafaransa , dukesha iyi nkuru ibivuga, ngo uyu muhanzi yatunzwe agatoki n'umuntu wigenderaga, mbere y'iminota mike ngo araswe.
Umupolisi yamurashe mu mugongo isasu rihinguka munda agwa yubamye. N'ubwo urwego rw'igipolisi mu Burundi, rwemeza ko uyu Lisuba yarashwe nk'umunyabyaha, umuryango we, inshuti n'ababibonye bavuga ko yazize kutavuga rumwe n'ubutegetsi, ko yazize ko yigeze kwigaragambya atemeranya na Perezida Nkurunziza ko yayobora u Burundi kuri iyi manda ya gatatu.
Mu Burundi, abantu barishwe, barafungwa, bakwizwa imishwaro kuva mu mpera z'ukwezi kwa Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yemezaga ko azongera kwiyamamaza.
Umuvugizi w'igipolisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye RFI ko uyu musore kimwe n'abandi 4 bari abanyabyaha, yemwe akanongeraho ko Pascal Trèsor Nshimirimana, yagerageje kwaka imbunda umupolisi. 
Iri tsinda ry'aba basore bane bashinjwaga kuba barishe umusirikarekazi, Jacqueline, mu kwezi gushize nyuma yo kumusambanya. N'ubwo urwego rwa gipolisi mu Burundi rutanga izi mpamvu, umuryango w'uyu muhanzi Trèsor wari uzwi nka Lisuba uravuga ko ibi ari ibinyoma bidafite ishingiro kuko Lisuba atajyaga kurwanira intwaro atari umusirikari, ahubwo bakeneye ibisobanuro.
Nshimirimana Pascal Trèsor, yari umuhanzi mu njyana z'umuco gakondo w'u Burundi akaba yari n'umuhanga mu kuvuza ingoma ndundi ndetse yanayoboraga itsinda gakondo ryari rikunze gutumirwa mu birori bitandukanye.
Burundi: Polisi yarashe umuhanzi ahita apfa Burundi: Polisi yarashe umuhanzi ahita apfa Reviewed by Unknown on Tuesday, January 05, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.