Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Bull dog arerekeza Rusizi mu gitaramo cyo gusezera ku banyeshuri

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 benshi mu bahanzi nyarwanda uri gusanga bafite umuvuduko udasanzwe mu bikorwa bijyanye n’umuziki haba mugukora indirimbo nshya ndetse no gutegura ibitaramo bitandukanye muduce twose tw’igihugu mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya Pggss riba mu ntangiriro z’umwaka.


Umuraperi Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bull dog ndetse n’andi menshi yajyiye amenyekanaho harimo nka Jisho ry’Uruvu ,kem sabe ,Papa wa Khalifa ,Kuchi kuchi,Rwagakoco n’andi menshi cyane, kurubi akaba yitegura kwerekeza mu karere ka Rusizi mu gitaramo cyateguwe cyo gutora nyampinga uhagarariye akarere ka Rusizi.
Mu kiganiro na Ibigezweho.tk uhagarariye Hapa Media iri gutegura aya marushanwa yatubwiye ko nyuma y’uko batoye Nyampinga w’umujyi wa Kamembe ibirori byasusurukijwe n’itsinda Urban boyz kuri ubu bakomereje muyindi Mirenge igize Akarere ka Rusizi mu rwego rwo guhitamo abazahatana n’abatsinze mu Mirenge igize umujyi wa Kamembe kuri iyi nshuro bakazataramirwa n’umuraperi kuva mu itsinda rya Stone church uzwi kumazina ya Bull dog.
Uyu muhango wo gutoranya bamwe mu bakobwa bujuje ibisabwa kugirango bahiganwe n’abandi muri Miss Rusizi uzabera mu Bugarama aho bita Vip bar tariki ya 23/01/2016 bucyeye bwaho umuraperi Bull dog azataramira abatuye umujyi wa Kamembe muri Rubavu bar mu rwego rwo gusezera ku banyeshuri bari mu biruhuko bitegura gusubira ku masomo yabo mu gitaramo bise Bye bye vacance ahasanzwe habera ibitaramo.

Umuyobozi wa Hapa media yakomeje atubwira ko impamvu yo gushyiraho Miss Rusizi n’uko basanze mu marushanwa ngarukamwaka ya Miss Rwanda atajya agera ku bakobwa batuye aka Karere ari nayo mpamvu bateguye amarushanwa yabo mu rwego rwo kwerekana nabo bshoboye kandi ko i Rusizi hari abari bafite indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse banaziririza za Kirazira.
Iki gitaramo cyo gutoranya bamwe mu bakobwa bazitabira Miss Rusizi mu yindi mirenge igize aka Karere kizaba tariki ya 23/01/2016 guhera saa kumi n’imwe (17hoo) mu murenge wa Bugarama aho bita Vip Bar, mu marushanwa aheruka mujyi wa Kamembe habonetse abakobwa 3 batsinze bazahatana n’abandi bazava mu yindi mirenge kuri finale mu rwego rwo kureba uzahiga abandi muri aya marushanwa ya Miss Rusizi .

Bull dog arerekeza Rusizi mu gitaramo cyo gusezera ku banyeshuri Bull dog arerekeza Rusizi mu gitaramo cyo gusezera ku banyeshuri Reviewed by Unknown on Friday, January 22, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.