Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abakinnyi 10 bakuze kurusha abandi muri CHAN 2016


Guhera tariki ya 16 Mutarama- 7 Gashyantare 2016, mu Rwanda hari kubera irushanwa ry’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri za shampiyona z’iwabo, CHAN. Ruhagoyacu irakugezaho abakinnyi 10 bakuze kurusha abandi bari muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya kane.
Nk’uko bigaragara ku byangombwa by’abakinnyi 368, bitabiriye iri rushanwa riri kubera mu mijyi itatu yo mu rw’imisozi 1000, umukinnyi ukuze kurusha abandi ni umunya Niger, Soumah Ibrahima Sory wavutse mu 1975.

Urutonde rw’abakinnyi 10 bakuze kurusha abandi mur CHAN:

10. Alhassane alzouma Moussa
Umuzamu wa mbere w’ikipe ya Niger, Alhassane alzouma Moussa waari mu izamu Nigeria ibatsinda ibitego 4-1, yavutse tariki ya 30 Nzeli 1982.
9. Katongo Christopher
Rutahizamu akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia ikina umukino wa mbere mu itsinda D kuri uyu wa Kabiri bahura na Zimbabwe, yambara nimero 11. Katongo yavutse tariki ya 31 Kanama 1982.
8. Halidou garba Idrissa
Halidou garba Idrissa, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Niger wanatanze umupira wavuyemo igitego rukumbi babonye batsindwa na Nigeria 4-1 kuri uyu wa Mbere, yavutse tariki ya 3 Nyakanga 1982.
7. Nakach Brahim
Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Maroc, Nakach Brahim wabanje mu kibuga mu mukino ubanza wo mu itsinda rya mbere banganyijemo na Gabon ubusa ku busa, aho yari yamb aye nimero 6, yavutse tariki ya 5 Gicurasi 1982.
6. Nzambi Ngouerangue Paulin
Umuzamu wa gatatu wa Gabon, Nzambi Ngouerangue Paulin wambara nimero 23, yavutse tariki ya 5 Gicurasi 1981.
5. Erraki Issam
Erraki Issam, umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Maroc, yamabara nimero 23, yavutse tariki ya 5 Mutarama 1981.
4. El Mobaraky Abdessamad
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Maroc, El Mobaraky Abdessamad wambara nimero 10, yavutse tariki ya 1 Mutarama 1981. Yabanje mu kibuga mu mukino banganyijemo na Gabon ubusa ku busa.
3. Mfune Buchizya
Mfune Buchizya, myugariro wa Chipolopolo ya Zambia, yambara nimero 5. Yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1979.
2. Engozo’o Avebe Cyrille saint Etienne
Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Gabon, Engozo’o avebe Cyrille saint Etienne wabanje mu kibuga banganya na Maroc, yambara nimero 14. Engozo’o Avebe yavutse tariki ya 3 Gashyantare 1977.
1. Soumah Ibrahima Sory
Uyu munya Niger, Soumah Ibrahima Sory ni we mukinnyi ukuze uri muri CHAN ya 2016. Akaba yambara nimero 8 ndetse yavutse tariki ya 22 Gashyantare 1975.
Abakinnyi 10 bakuze kurusha abandi muri CHAN 2016 Abakinnyi 10 bakuze kurusha abandi muri CHAN 2016 Reviewed by Unknown on Wednesday, January 20, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.