Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umuraperi Jay Polly n’umukunzi we mushya ‘Shalifah’ bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa!


980ecd059122ce2e50136bda65c25e07

Umuraperi Jay Polly, hagati muri uyu mwaka wa 2015 nibwo yahamije ko yatandukanye na Nirere Afsa bakunze kwita fify bari bamaranye imyaka irenga ibiri, banafitanye umwana. Nyuma y’aho yakomeje kugenda avugwa mu rukundo n’umukobwa w’umunyamideli witwa Shalifah Uwimbabazi,  kuri ubu amakuru mashya aremeza ko bamaze kwibaruka.

Uyu Shalifah azwi muri menshi mu mashusho y’indirimbo za Jay Polly nka “Oh My God”, “Malaika” n’izindi. Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ ya Urban Boyz, mu minsi ishize byakomeje kuvugwa ko we na Jay Polly bateganya ubukwe muri iyi minsi isoza umwaka, ndetse Jay Polly abyemerera itangazamakuru, gusa igihe cyari cyitezwe ni nabwo Shalifah yari akuriwe.
Kuri ubu amakuru atugeraho avuga ko Uwimbabazi Shalifah, umukunzi mushya wa Jay Polly yamaze kwibaruka umukobwa muri bimwe mu bitaro biherereye mu mujyi wa Kigali.
Shalifah wibarukiye ubuheta Jay Polly
Shalifah wibarukiye ubuheta Jay Polly

Jay Polly n’uyu munyamideli Shalifah amakuru ajyanye n’urukundo rwabo n’imibanire yabo bakaba barakunze kuyaha umutekano udasanzwe, bayagira ubwiru bukomeye gusa mu minsi ishize Jay Polly aherutse gutangaza ko bateganya ubukwe bwabo vuba, yirinda kwemeza igihe bazabukorera.
Uyu mukunzi wa Jay Polly asanzwe ari umunyamideli
Uyu mukunzi wa Jay Polly asanzwe ari umunyamideli

Jay Polly yatangaje ko umwaka ari kuwurangizanya ibyishimo avuga ko nubwo hari ibitaragenze neza muri uyu mwaka wa 2015, kuri we ashyize ku munzani asanga agiye kuwusoza mu byishimo.
Uyu muraperi akaba yanararikiye abafana be indirimbo nshya yakoranye n’itsinda rya Dream Boyz bakunze gukorana igomba kujya hanze bidatinze, iyi ndirimbo ikaba izasohoka kuri Album uyu muraperi ateganya gushyira hanze mbere y’uko uyu mwaka urangira nk’uko yabyemeje.
Umuraperi Jay Polly n’umukunzi we mushya ‘Shalifah’ bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa! Umuraperi Jay Polly n’umukunzi we mushya ‘Shalifah’ bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa! Reviewed by Unknown on Monday, December 28, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.